
Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’u Budage
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye Serap Güler, Minisitiri muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Budage, baganira ku buryo bwo kurushaho kunoza umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Ibiganiro byabaye ku gicamunsi cyo ku wa 20 Ukwakira 2026, mu biro bya Perezida Kagame, byibanda ku kwagura imikoranire mu nzego zifitiye inyungu u Rwanda n’u Budage.
Uruzinduko rwa Güler rubaye mu gihe u Budage bukomeje gushimangira uruhare rwabwo mu bikorwa bigamije guteza imbere amahoro, umutekano n’iterambere rirambye mu karere k’Ibiyaga Bigari.
Mu itangazo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Budage yashyize ahagaragara ku wa 19 Ukwakira 2026, Güler yari yatangaje ko azasura u Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kugira ngo aganire n’abayobozi b’ibyo bihugu ku bibazo by’akarere, birimo umutekano, amahoro n’ubufatanye mu iterambere.
U Rwanda n’u Budage bisanzwe bifitanye ubufatanye
U Rwanda n’u Budage bifitanye umubano umaze igihe kirekire, ukaba ugaragarira mu nzego zitandukanye zirimo uburezi, ubuzima, ingufu, ikoranabuhanga n’iterambere ry’ubukungu.
INDI NKURU WASOMA : Cristiano Ronaldo yahagaritswe iminsi 30 nyuma yo kuva mu mwiherero wa Portugal
U Budage kandi ni umwe mu bafatanyabikorwa b’u Rwanda mu mishinga igamije guteza imbere ubumenyi n’imyuga, kongera amahirwe y’akazi no guteza imbere ikoranabuhanga.
Ibiganiro hagati ya Perezida Kagame na Serap Güler byitezweho gufasha ibihugu byombi kureba uburyo byakomeza kwagura ubu bufatanye, mu gihe akarere k’Ibiyaga Bigari gakomeje guhangana n’ibibazo by’umutekano n’iterambere.

Ibitekerezo