Amamaza hano
Amavubi yasesekaye i Praia
AmakuruRwanda

Amavubi yasesekaye i Praia

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yageze i Praia muri Cap-Vert aho yitegura gukina umukino wa kabiri wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 1 min1620
Dukurikire

Amavubi yageze muri uyu Mujyi ku wa Gatandatu, tariki ya 26 Nzeri 2026, nyuma y’urugendo rurerure rwanyuze i Nairobi muri Kenya, Abidjan muri Côte d’Ivoire na Dakar muri Sénégal.

Abakinnyi, abatoza n’abandi baherekeje ikipe bahise berekeza kuri VIP Praia Hotel, aho babanje kuruhukira mbere yo kwakirwa na Ambasaderi w’u Rwanda muri Sénégal, akaba ari na we uhagarariye u Rwanda muri Cap-Vert, Bizimana Festus.

Amamaza hano

Mu butumwa yahaye ikipe, Ambasaderi Bizimana yasabye Amavubi gukomeza imyitwarire myiza no guharanira intsinzi, ashimangira ko gutsinda uyu mukino byaba bifite igisobanuro gikomeye ku Banyarwanda.

Yabijeje kandi abakinnyi n’abatoza ko azakomeza kubashyigikira uko ashoboye mu gihe bitegura uyu mukino.

INDI NKURU WASOMA : Hafi 50 % by’abafite umuvuduko ukabije w’amaraso mu Rwanda ntibabizi

Amavubi atoza Stephen Constantine yajyanye abakinnyi 24 bazitabira uyu mukino uteganyijwe ku wa Kabiri, tariki ya 29 Nzeri 2026, kuri Estádio Nacional de Cabo Verde.

Uyu mukino uzaba ukurikira uwo Amavubi yatangiye neza muri aya majonjora, ubwo yatsindaga Liberia ibitego 3-1 kuri Stade Amahoro.

U Rwanda ruzaba rushaka gukomeza kwiyubakira umwanya mwiza mu itsinda, mu gihe Cap-Vert yo izaba iri imbere y’abafana bayo ishaka amanota yayo.

Amavubii Praia

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.