Amamaza hano
Ambasaderi Fred Gateretse Ngoga yeguye ku mirimo muri Komisiyo ya AU
AmakuruAfurika

Ambasaderi Fred Gateretse Ngoga yeguye ku mirimo muri Komisiyo ya AU

Umudipolomate ukomoka mu Burundi, Ambasaderi Fred Gateretse Ngoga, yeguye ku mirimo yari amaze imyaka 17 akora muri Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 1 min530
Dukurikire

Ngoga w’imyaka 47 yatangaje ko yeguye ku wa 8 Nzeri 2026, abinyujije mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, ariko nyuma akaza kubusiba. Ntiyigeze atangaza impamvu nyayo yatumye afata icyemezo cyo kuva kuri iyo mirimo.

Mbere yo kwegura, Ngoga yari Umujyanama Mukuru ushinzwe Ubufatanye Mpuzamahanga muri gahunda ya AU ijyanye n’Imipaka ndetse n’Uburyo bw’Akarere bwo Kubungabunga Umutekano, ikorera mu biro bya Komisiyo ishinzwe Politiki, Amahoro n’Umutekano.

Amamaza hano

Mu nshingano zitandukanye yagiye ahabwa muri AU, Ngoga yanigeze kuyobora ishami rishinzwe Gukumira Amakimbirane. Muri uwo mwanya, yakoraga ku bibazo birebana no gukumira amakimbirane, kubaka amahoro no gushimangira umutekano ku mugabane wa Afurika.

Yanakoze kandi mu Butumwa bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri Somalia, aho yagize uruhare mu bikorwa bigamije kurwanya imitwe y’iterabwoba no guteza imbere umutekano.

INDI NKURU WASOMA : Ibiciro bya peteroli byarenze ku madolari 100 kubera intambara ya Amerika na Iran

Mu mezi ashize, Ngoga yari yarushijeho kugaragaza ibitekerezo bye ku bibazo by’imiyoborere mu Burundi. Yagaragazaga impungenge ku cyo yise ivangura rishingiye ku moko, by’umwihariko ibyo yavuze ko bikorerwa bamwe mu bagize Umuryango w’Abatutsi mu Burundi.

Kwegura kwe aje nyuma y’imyaka 17 akorera AU, aho yari amaze kugira uburambe mu bikorwa bijyanye n’amahoro, umutekano, gukumira amakimbirane n’imiyoborere ku mugabane wa Afurika.

African UnionAmbasaderi Fred Gateretse

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.