
Amerika izerekana igikorwa cyo kurasa uwari umusirikare wayo
Minisitiri w’Ingabo wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Pete Hegseth, yatangaje ko igihano cy’urupfu cya Nidal Hasan wahoze ari umuganga mu Ngabo za Amerika, giteganyijwe gukorwa barashe amasasu, kizanyuzwa kuri murandasi ku buryo abantu bazashobora kukireba.
Hasan yahamijwe uruhare mu rupfu rw’abasirikare 13 batari bitwaje intwaro, yishe arasa mu nyubako y’ubuvuzi ku kigo cya gisirikare cya Fort Hood muri Texas mu 2009.
Ishami rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika rishinzwe Ingabo ryatangaje ko Perezida Donald Trump yemeye icyifuzo cya Hegseth cyo gushyira mu bikorwa iki gihano. Giteganyijwe ku wa 3 Ukuboza 2026, ariko inzira z’amategeko zitararangira.
Hegseth yavuze ko Hasan azicwa arashwe n’itsinda ry’abasirikare, ashimangira ko igihano cye kigomba gutanga isomo ku bantu bakora ibikorwa nk’ibyo.
Abatari bake banenze icyemezo
Icyemezo cyo kwerekana iri yicwa kuri murandasi cyateje impaka muri Amerika. Senateri Chris Murphy wo mu Ishyaka ry’Aba-Demokarate yavuze ko icyo gitekerezo giteye ishozi kandi kimwibutsa uburyo umutwe wa Islamic State wakoraga ibikorwa nk’ibi.
INDI NKURU WASOMA : CHUK yabaze uwari umaze imyaka 16 afite ikibyimba kinini mu mugongo
John Mills, umunyamategeko uhagarariye abantu bakatiwe igihano cy’urupfu, yavuze ko iki cyemezo kitigeze kibaho muri iki gihe kandi gishobora kuzamura ibibazo bikomeye by’amategeko.
Abasesenguzi mu by’amategeko bagaragaza ko Hasan ashobora kujuririra igihano yahawe mu nkiko za Leta, bikaba byatuma ishyirwa mu bikorwa ryacyo ritinda cyangwa rigahagarikwa.

Ibitekerezo