Amamaza hano
APR FC yanyomoje amakuru y’uko izajya i Lubumbashi mu ndege yihariye
SiporoRwanda

APR FC yanyomoje amakuru y’uko izajya i Lubumbashi mu ndege yihariye

Ikipe ya APR FC yahakanye amakuru yavugaga ko izerekeza i Lubumbashi mu ndege yayo bwite, ivuga ko itarafata umwanzuro ku buryo izakora urugendo rwayo mu gihe itegereje umurongo uzatangwa ku kibuga izakirirwaho.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 1 min0
Dukurikire

APR FC yatangaje ko aya makuru atari yo mu itangazo yashyize ku mbuga nkoranyambaga ku wa 31 Kanama 2026, isaba abafana bayo gutegereza amakuru yemewe.

Yagize iti: “APR F.C iramenyesha abakunzi bayo ko amakuru yakomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga ko ikipe ya APR F.C izerekeza Lubumbashi n’indege yihariye [Private Jet], atari yo.”

Amamaza hano

Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda itegereje gukina na Les Aigles du Congo mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League, uteganyijwe ku wa 4 Nzeri 2026 i Lubumbashi.

APR FC yavuze ko ikomeje gutegereza umwanzuro uzafatwa ku kibuga uyu mukino uzaberaho, nyuma y’impaka zishingiye ku mutekano n’ubuzima rusange muri RDC.

INDI NKURU WASOMA : Umusaza yapfuye nyuma yo kunywa ibinyobwa gakondo

Yagize iti: “Ubuyobozi bwa APR F.C buracyategereje umwanzuro uzava aho bazakinira, kandi abakunzi bayo n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange bazabimenyeshwa by’Imvaho.”

Nyuma y’umukino ubanza, hazakinwa uwo kwishyura mu Rwanda, mbere y’uko ikipe izakomeza ihura n’izaba yatsinze hagati ya AS Port yo muri Djibouti na Zamalek yo mu Misiri.

APR FCLes Aigles du Congo

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.

APR FC yanyomoje amakuru y’uko izajya i Lubumbashi mu ndege yihariye - Tugezo