
Arsenal: Arteta ari hafi kongera amasezerano y’imyaka myinshi
Umutoza wa Arsenal, Mikel Arteta, ari hafi kongera amasezerano y’igihe kirekire muri iyi kipe, mu gihe ibiganiro n’ubuyobozi bivugwa ko bigeze ku rwego rushimishije.
Amasezerano ye asanzwe azarangira mu mezi icyenda ari imbere, ariko impande zombi zifite icyizere ko azakomeza kuyobora iyi kipe. Arteta aherutse kuvuga ko yishimiye gukorera muri Arsenal kandi ko nta mpungenge afite ku hazaza he.
Umuyobozi mukuru wa Arsenal, Richard Garlick, na we yavuze ko amasezerano mashya ya Arteta ari ikibazo cy’igihe gusa.
Biteganyijwe ko amasezerano mashya azatuma Arteta aba mu batoza bahembwa neza ku isi. Ubu ahembwa miliyoni 10 z’amapawundi ku mwaka, hakiyongeraho miliyoni eshanu iyo Arsenal ibonye itike ya Champions League.
Kuva yagera muri Arsenal mu 2019, Arteta yagize uruhare rukomeye mu kuzamura iyi kipe. Yayisanze yaratakaje umwanya wayo mu makipe ahatanira Champions League, ariko ayigarurira umwanya mu makipe ahatanira ibikombe bikomeye.
INDI NKURU WASOMA : Ambasaderi Fred Gateretse Ngoga yeguye ku mirimo muri Komisiyo ya AU
Arteta kandi afite ijambo rikomeye mu iyubakwa ry’ikipe, haba mu guhitamo abakinnyi ndetse no mu bikorwa byo gushaka impano nshya. Arsenal yagaragaje ubushake bwo gushora amafaranga menshi ku bakinnyi bo ku rwego rwo hejuru, nubwo ibiganiro byo kugura Julian Alvarez na Vinícius Júnior bitagize icyo bigeraho.
Ubuyobozi bwa Arsenal bwifuza ko Arteta akomeza umushinga yatangije, mu gihe uyu mutoza na we agaragaza ko akiri kumwe n’ikipe.

Ibitekerezo