Amamaza hano
Bazivamo yasobanuye impamvu urubyiruko rwafashe iya mbere mu gushinga FPR-Inkotanyi
AmakuruRwanda

Bazivamo yasobanuye impamvu urubyiruko rwafashe iya mbere mu gushinga FPR-Inkotanyi

Ibibazo by’imiyoborere, amacakubiri no kubuza impunzi z’Abanyarwanda gutaha ni byo Christophe Bazivamo agaragaza nk’imwe mu mpamvu zatumye havuka igitekerezo cyo gushinga FPR-Inkotanyi.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 1 min30
Dukurikire

Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango yabigarutseho mu mwiherero wahuje abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi batuye, biga cyangwa bakorera mu bihugu 19 by’u Burayi. Wabereye i Varsovie muri Pologne, ku wa 30–31 Ukwakira 2026.

Mu gusobanura amateka y’ishingwa ry’uyu muryango, Bazivamo yavuze ko u Rwanda rwari rufite inzego zarugengaga mu miyoborere, ubukungu n’imibereho mbere y’ubukoloni, ariko ko izo nzego zasenywe n’abakoloni, bagasiga amacakubiri yakomeje no mu bihe bya Repubulika ya Mbere n’iya Kabiri.

Amamaza hano

Yavuze ko Abatutsi bakomeje kwibasirwa, bamwe bakicwa, abandi bagatwikirwa amazu, mu gihe benshi bahungiye mu mahanga bakabuzwa gutaha mu gihugu cyabo. Ibyo byatumye urubyiruko rw’icyo gihe rutangira gushaka ibisubizo by’iyo miyoborere.

INDI NKURU WASOMA : Djibril Ouattara yanenze intsinzi ya Rayon Sports kuri Marine FC

Aha ni ho yahereye asaba urubyiruko rw’iki gihe kutarebera ibibazo by’igihugu, ahubwo rugafata inshingano zo kubishakira ibisubizo no kugira uruhare mu iterambere, rudategereje guhabwa imyanya y’ubuyobozi.

Uyu mwiherero wanibanze ku ruhare rw’Abanyarwanda baba mu mahanga mu iterambere ry’igihugu. Abatanze ibiganiro bagaragaje ko bashobora gukoresha umutungo, ubumenyi n’ikoranabuhanga bafite mu gushora imari mu Rwanda, guhanga imirimo no kongera umusaruro.

Abitabiriye kandi baganiriye ku buryo urubyiruko rwakomeza gusigasira amateka y’igihugu, ubumwe n’ubwiyunge, ndetse rugahabwa umwanya mu gufata ibyemezo.

Amb.BazivamoFPR-Inkotanyi

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.