
Djibril Ouattara yanenze intsinzi ya Rayon Sports kuri Marine FC
Rutahizamu wa APR FC, Djibril Ouattara, yagaragaje ko atishimiye uburyo Rayon Sports yatsinzemo Marine FC ibitego 2-1, avuga ko iyo ikipe ye iza gutsinda muri ubwo buryo, abantu bari kubifata ukundi.
Ibi yabigarutseho nyuma y’umukino w’Umunsi wa Karindwi wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, BK Pro League, wabereye i Rubavu ku Cyumweru, tariki ya 1 Ugushyingo 2026.
Rayon Sports yakuye amanota atatu kuri Marine FC iyitsinze ibitego 2-1, ariko uburyo ibitego byayo byabonetse bwavugishije benshi. Ibitego byombi byatsinzwe na Kameni Junior byaturutse ku makosa y’abanyezamu ba Marine FC, Kabera Bonheur na Nshimyumuremyi Vincent, bamuhereye imipira imbere y’izamu.
Ouattara, wifashishije imbuga nkoranyambaga, yagaragaje ko hari ukuntu abantu bashobora gufata ibyavuye muri uwo mukino bitewe n’ikipe yabigezeho.
Yagize ati: “Ariko mutekereze iyo iza kuba ari APR FC yatsinze Marine muri iyi myiyereko.”
INDI NKURU WASOMA : Uruganda rw’imyenda ruzatwara miliyari 5 Frw rugiye kubakwa
Ubu butumwa bwongeye kuzamura impaka zijyanye n’imikino ya Marine FC, cyane cyane ku bivugwa n’abafana bamwe ko iyi kipe ishobora korohera APR FC. Icyakora, amagambo ya Ouattara ni igitekerezo cye ku buryo umukino wagenze, si gihamya y’uko hari ubufasha bwihariye bwahawe Rayon Sports.
Nubwo Rayon Sports yatsinze, yagumye ku mwanya wa karindwi n’amanota arindwi. Marine FC yo iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 11, irushwa inota rimwe na Gorilla FC iyoboye urutonde.

Ibitekerezo