Amamaza hano
Muhanga: Uruganda rw’imyenda ruzatwara miliyari 5 Frw rugiye kubakwa
AmakuruRwanda

Muhanga: Uruganda rw’imyenda ruzatwara miliyari 5 Frw rugiye kubakwa

Mu Cyanya cy’Inganda cya Muhanga hagiye kubakwa uruganda ruzajya rutunganya ibitambaro no kudoda imyenda, mu mushinga wa miliyari 5 Frw utegerejweho guhanga imirimo no kugabanya amafaranga igihugu gitanga gitumiza ibyo bicuruzwa mu mahanga.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 2 min2250
Dukurikire

Uru ruganda ruzubakwa na Jania Investment Ltd, isanzwe idoda imyenda igera ku 8.000 ku munsi. Nirutangira gukora, ruzaba rufite ubushobozi bwo kudoda imyenda iri hagati ya 12.000 na 15.000 ku munsi, rukore n’ibiro by’ibitambaro biri hagati ya 2.500 na 3.000.

Umushinga watangijwe ku mugaragaro ku wa 29 Ukwakira 2026. Umuyobozi Mukuru wa Jania Investment Ltd, Mukarwema Yvette, yavuze ko uruganda ruzaba rugizwe n’ibice bibiri: igitunganya ibitambaro guhera ku rudodo n’ikizajya kibikoresha mu kudoda imyenda itandukanye.

Amamaza hano

Yavuze ko ruzajya rukora ibitambaro byo gukoresha imbere mu ruganda, ibisaguka bikagurishwa ku zindi nganda zo mu Rwanda. Uru ruganda ruzatanga akazi ku bakozi 200 bazaba bafite amasezerano, hiyongereho abakora by’igihe gito n’abandi bazabona imirimo ifitanye isano na rwo. Muri rusange, biteganyijwe ko ruzagirira akamaro imiryango igera ku 1.000.

Kubaka uru ruganda bizaterwa inkunga na Banki Itsura Amajyambere y’u Budage (KfW), binyuze muri gahunda ya Investing for Employment, izishyura imirimo yo kurwubaka inafashe mu kugura imashini. Hazanubakwa irerero ry’abana b’abakozi.

INDI NKURU WASOMA : Icyo Haringingo avuga ku kwirukanwa na Rayon Sports

Uyu mushinga uje mu gihe imibare ya MINICOM igaragaza ko imyenda n’inkweto bikorerwa mu Rwanda bingana na 5% by’ibikoreshwa mu gihugu. Banki y’Isi igaragaza ko mu 2025 u Rwanda rwakoresheje miliyari 12 Frw rutumiza mu mahanga ibitambaro byo kudoda imyenda.

Umuyobozi ushinzwe Igenamigambi muri MINICOM, Turatsinze Moses, yavuze ko uru ruganda ruzafasha kugabanya ibyo bicuruzwa bitumizwa hanze. Yasabye ko hitabwa no ku kongerera abakozi ubumenyi, umutekano wabo no gukoresha ingufu zitangiza ibidukikije.

Biteganyijwe ko imirimo yo kubaka uru ruganda izamara amezi 18, ikazarangira muri Mata 2028.

MuhangaUruganda

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.