Amamaza hano
Icyo Haringingo avuga ku kwirukanwa na Rayon Sports
SiporoRwanda

Icyo Haringingo avuga ku kwirukanwa na Rayon Sports

Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis, yavuze ko azi amakuru amaze iminsi avugwa ko ashobora kwirukanwa muri iyi kipe, ariko ahamya ko ataragirana ibiganiro n’ubuyobozi kuri iyo ngingo.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 1 min1530
Dukurikire

Yabigarutseho nyuma y’uko Rayon Sports itsinze Musanze FC ibitego 3-0, agaragaza ko nubwo amakuru yo kwirukanwa kwe akomeje kuvugwa, nta cyemezo yamenyeshejwe n’ubuyobozi bw’ikipe.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Haringingo yavuze ko imikorere y’umutoza ishingira no ku kuba yiteguye impinduka zishobora kubaho igihe icyo ari cyo cyose.

Amamaza hano

Ati: “Ibyo kwirukanwa narabyumvise ariko ntabwo twigeze tuvuga ngo twicarane n’ubuyobozi ngo tugire gutya cyangwa uku. Biravugwa kandi ntibyarangiye n’ejo bizongera bivugwe, akazi k’umutoza ni uko uhora uhagaze gutya uzi ko ibintu byose bishobora guhinduka.”

INDI NKURU WASOMA : Agakiriro ka Gisozi kazimurirwa i Bumbogo nyuma y’inkongi umunani

Aya magambo aje mu gihe Rayon Sports ikomeje gushakisha umusaruro mwiza mu marushanwa y’imbere mu gihugu, aho ibyemezo bijyanye n’abatoza bishobora kugira uruhare mu cyerekezo cy’ikipe.

Nubwo ibihuha byo kwirukanwa kwe bikomeje kuvugwa, Haringingo yagaragaje ko atahagaritse gutegura imikino iri imbere. Yavuze ko ikipe ye yiteguye guhangana na Marines FC kandi ko ifite icyizere cyo kubona intsinzi.

HaringingoRayon sports

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.