Amamaza hano
Binance yatangaje ko yibwe akayabo
AmakuruAmerika

Binance yatangaje ko yibwe akayabo

Ikigo Binance, kiri mu bigurishirizwaho amafaranga y’ikoranabuhanga bikomeye ku isi, cyatangaje ko abajura bo kuri murandasi bashobora kuba baribye umutungo ubarirwa muri miliyari 6.3 z’amadolari, mu gitero cyiswe icy’ubujura bukomeye kurusha ibindi byabaye mu mateka y’uyu mwuga.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 2 min0
Dukurikire

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Kane, Binance yavuze ko yahagaritse by’agateganyo kwakira no kohereza amafaranga kugira ngo ikumire ibindi bihombo, mu gihe iperereza rikomeje. Iki kigo kandi cyatangaje ko hamaze guhagarikwa amafaranga agera kuri miliyari eshatu z’amadolari, mu rwego rwo kugerageza gukumira ikoreshwa ry’umutungo washoboye kwibwa.

Iperereza rya mbere ryakozwe na Binance ryerekanye ko uwagabye igitero ashobora kuba yarabonye uburenganzira bwo gukoresha mudasobwa igendanwa y’umwe mu ba injeniyeri b’iki kigo, nyuma akoresha ubwo burenganzira mu kohereza amafaranga mu buryo butemewe.

Amamaza hano

Binance yavuze ko izishyura igihombo cyose cyatewe n’iki gitero, inashimangira ko amafaranga y’abakiliya bayo akiri mu mutekano. Yongeyeho ko iri gukorana n’inzego zishinzwe umutekano kugira ngo hamenyekane abagize uruhare muri ubwo bujura.

Ku rundi ruhande, ikigo TRM gikora ubushakashatsi ku bikorwa by’uburiganya bikorerwa ku ikoranabuhanga rya blockchain, cyatangaje ko gifite icyizere cyo ku rwego rwo hejuru ko iki gitero cyagizwemo uruhare n’abahanga mu bujura bwo kuri murandasi bafitanye isano na Koreya ya Ruguru, bazwi nka TraderTraitor na Lazarus Group.

Ari Redbord, umuyobozi wa TRM ushinzwe politiki ku rwego mpuzamahanga, yavuze ko ubujura bw’amafaranga angana atyo bushobora kugira ingaruka zirenga urwego rw’ishoramari mu ikoranabuhanga, kuko amafaranga yibwa ashobora gukoreshwa mu bikorwa byangiza umutekano mpuzamahanga.

INDI NKURU WASOMA : Yishwe no kwiringira inama yagiriwe na ChatGPT

Amakuru y’iki gitero yanagize ingaruka ku isoko ry’amafaranga y’ikoranabuhanga. Bitcoin, ifatwa nk’ifaranga rikomeye muri uru rwego, yagabanutseho hafi 5%, igera munsi y’amadolari 77.000.

Iki gitero kiruta kure icyari gifite agahigo mbere, ubwo mu 2025 itsinda Lazarus Group ryibaga miliyari 1.5 z’amadolari kuri Bybit, na bwo ari ikigo cy’ubucuruzi bw’amafaranga y’ikoranabuhanga.

Raporo ya TRM yo mu 2026 igaragaza ko mu mwaka wa 2025 hibwa umutungo w’amafaranga y’ikoranabuhanga ubarirwa muri miliyari 2.87 z’amadolari, mu bitero byo kuri murandasi bigera kuri 150.

BinanceBitcoin

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.

Binance yatangaje ko yibwe akayabo - Tugezo