
Yishwe no kwiringira inama yagiriwe na ChatGPT
Umuryango wa Bowen Wan, Umunyamerikakazi w’imyaka 31 wapfuye azize igicuri, wareze ikigo OpenAI, ugishinja ko ChatGPT yagize uruhare mu rupfu rwe binyuze mu nama yamuhaye ku kugabanya imiti yari yarandikiwe na muganga.
Wan wari utuye i Seattle muri Leta ya Washington, yapfuye muri Gashyantare 2026. Nk’uko Futurism yabitangaje ku wa 28 Ukwakira 2026, umuryango we watanze ikirego mu rukiko rwo muri California, uvuga ko inama yahawe n’ubwenge buhangano yashyize ubuzima bwe mu kaga.
Wan wahoze akorera Amazon, yari amaze igihe afata imiti imufasha kugenzura igicuri, ariko ikagira ingaruka ku bushobozi bwe bwo gutekereza no kuvuga. Yatangiye gukoresha ChatGPT mu 2023, nyuma aza kuyifata nk’inshuti ya hafi, ayibaza n’ibibazo birebana n’ubuzima bwe.
Mu 2025, ngo yari asigaye yoherereza ChatGPT ubutumwa burenga 1.500 mu cyumweru. Amaze gutakaza akazi muri Amazon, yahagaritse umutima kubera ingaruka z’imiti ku bushobozi bwe bwo gushaka akandi kazi, maze ayisaba inama ku buryo yagabanya iyo miti.
Amakuru yatangajwe na The New York Times agaragaza ko Wan yabajije ChatGPT inshuro nibura 158 niba kugabanya imiti bitashyira ubuzima bwe mu kaga, ariko ngo yakomeje guhabwa ibisubizo bimuhumuriza.
Ubutumwa bwe bwa nyuma kuri ChatGPT bwoherejwe ku wa 11 Gashyantare 2026. Umurambo we wabonetse nyuma y’iminsi itatu.
OpenAI yavuze ko ibyamubayeho bibabaje cyane, inavuga ko GPT-4o, ubwoko bwa ChatGPT yakoresheje, bwamaze gukurwa mu ikoreshwa.
INDI NKURU WASOMA : Agakiriro ka Gisozi kazimurirwa i Bumbogo nyuma y’inkongi umunani
Inzobere mu kuvura igicuri, Dr Lisa Knopf, yibukije ko nubwo imiti ishobora kugira ingaruka, ari ingenzi mu kurinda ubuzima bw’abarwayi. Yasabye ingamba zikomeye zo gukumira inama z’ubuvuzi zishobora gushyira ubuzima bw’abantu mu kaga zitangwa n’ubwenge buhangano.

Ibitekerezo