Amamaza hano
Blandy Starr yahagaritse itangazamakuru yerekeza mu mwuga wo kuvanga imiziki
Imyidagaduro

Blandy Starr yahagaritse itangazamakuru yerekeza mu mwuga wo kuvanga imiziki

Umunyamakuru Uwase Blandine uzwi nka Blandy Starr, wamamaye mu bitangazamakuru birimo Izuba TV na TV10, yahagaritse umwuga w’itangazamakuru ahitamo gukurikira inzozi yari amaranye igihe zo kuba DJ.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 2 min60
Dukurikire

Blandy Starr wari umaze igihe akora itangazamakuru, mu mezi ashize yatangiye kwiga umwuga wo kuvanga imiziki, nyuma yo gufata umwanzuro wo gushyira imbaraga mu mpano avuga ko yari afite kuva akiri umwana.

Uyu mukobwa kandi yari yaratangije umuyoboro wa YouTube witwa ‘This&That’ afatanyije na mugenzi we Tessy. Icyakora, ubu yibanze ku mwuga wo kuvanga imiziki, aho yatangiye gukora nk’uwabigize umwuga.

Amamaza hano

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Blandy Starr yavuze ko yakundaga kuvanga imiziki kuva akiri ku ishuri, ariko abantu benshi bakamuca intege bamubwira ko atari umwuga ukwiye abakobwa cyangwa ko nta mafaranga awurimo.

Yavuze ko ibintu byahindutse ubwo yabiganiraga na Shakib Cham, wamugiriye inama yo kwirengagiza abamuca intege ahubwo agakurikira inzozi ze.

Ati: “Nakuze niyumvamo impano yo kuvanga imiziki. Aho nize hose mu mashuri yisumbuye wasangaga ari njye ubishinzwe. Numvaga nzaba DJ, ariko nabiganirizaga abantu bakanca intege.”

Blandy Starr yavuze ko Shakib Cham yamufashije kumenya iby’ibanze byo kuvanga imiziki, nyuma akajya muri Kenya aho yamaze amezi atatu yiga uyu mwuga. Yakomeje kwimenyereza muri Uganda, mbere yo gutangira kuwukora nk’uwabigize umwuga.

INDI NKURU WASOMA : Miss Muyango Claudine yerekeje muri USA

Yashimiye Shakib Cham ku nama yamugiriye n’ubutwari yamuhaye bwo gukurikira inzozi ze, asobanura ko ari inshuti ye.

Ubucuti bwabo kandi bufitanye isano na Kin Bella, umuhanzi nyarwanda utuye muri Uganda akaba n’umuvandimwe wa Blandy Starr. Ni na wo murongo ukomeyeho umubano wa Blandy na Shakib Cham.

Blandy StarrDJ

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.