Amamaza hano
BNR yongeyeho igihe cyo guhindura inote zishaje
AmakuruRwanda

BNR yongeyeho igihe cyo guhindura inote zishaje

Abaturage bagifite inote zishaje za 500 Frw, 1.000 Frw, 2.000 Frw na 5.000 Frw bahawe andi mahirwe yo kuzihinduriza izikoreshwa ubu, nyuma y’uko Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yongereye igihe cyo kuzisimbuza kugeza ku wa 1 Werurwe 2027.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 1 min30
Dukurikire

Iki cyemezo cyatangajwe ku wa 1 Ugushyingo 2026, ubwo igihe ntarengwa cyo kuzihinduza cyari giteganyijwe kurangira. BNR yasobanuye ko kugeza ku wa 30 Ugushyingo 2026, abaturage bazakomeza kuzihinduriza ku bigo by’imari bisanzwe bibakira.

Guhera ku wa 1 Ukuboza 2026, abazaba bagifite izi noti bazajya bazihinduriza gusa ku cyicaro gikuru cya BNR giherereye mu Kiyovu i Kigali no ku mashami yayo yo mu gihugu. Icyo gikorwa kizahagarara burundu ku wa 1 Werurwe 2027.

Amamaza hano

Inote zirebwa n’iki cyemezo ni iza 500 Frw zakozwe mu 2004 no mu 2013, iza 1.000 Frw zakozwe mu 2004 no mu 2015, iza 2.000 Frw zakozwe mu 2007, ndetse n’iza 5.000 Frw zakozwe mu 2004 no mu 2009.

INDI NKURU WASOMA : Abantu batandatu bapfiriye mu mpanuka ikomeye y’imodoka

BNR yibukije ko izi noti zakuwe mu mafaranga akoreshwa mu kwishyurana guhera ku wa 2 Werurwe 2026. Icyakora, kuba zitaracyemerwa mu kwishyurana ntibivuze ko abazifite batagishobora kuzihinduriza izindi mu gihe cyagenwe.

Banki Nkuru yasabye abaturage kutazategereza iminsi ya nyuma, ahubwo bakihutira kuzisimbuza kugira ngo batazagera ku iherezo ry’igihe cyagenwe bagifite izo noti.

BNRInoti zishaje

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.