Amamaza hano
Musanze : Abantu batandatu bapfiriye mu mpanuka ikomeye y’imodoka
AmakuruRwanda

Musanze : Abantu batandatu bapfiriye mu mpanuka ikomeye y’imodoka

Abantu batandatu bahitanywe n’impanuka ikomeye y’imodoka yabereye mu Karere ka Musanze, abandi 12 barakomereka, nyuma y’uko ikamyo yananiwe kugenzura umuvuduko igonga abantu n’izindi modoka.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 1 min200
Dukurikire

Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo ku wa 30 Ukwakira 2026, ahagana saa 17:00, mu Murenge wa Gacaca, Akagari ka Gakoro, Umudugudu wa Murundo.

Amakuru y’ibanze agaragaza ko impanuka yatangiye ubwo imodoka nto yo mu bwoko bw’ivatiri yavaga mu Mujyi wa Musanze yerekeza mu Karere ka Burera yagongaga umusaza w’imyaka 60, agahita ahasiga ubuzima.

Amamaza hano

Mu gihe inzego z’umutekano zari ziri gukurikirana iby’iyo mpanuka, indi kamyo yamanutse yihuta, umushoferi ananirwa kugenzura umuvuduko, igonga abantu bari aho ndetse inagongana n’indi kamyo yari ivuye i Musanze.

INDI NKURU WASOMA :Uruganda rw’imyenda ruzatwara miliyari 5 Frw rugiye kubakwa

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze w’agateganyo, Munyaneza Jean Maurice, yahamirije IGIHE ko abantu batandatu bahise bitaba Imana, mu gihe abandi 12 bakomeretse bajyanwe mu Bitaro bya Ruhengeri kugira ngo bahabwe ubuvuzi.

Ati: “Hamaze kumenyekana batandatu bayiburiyemo ubuzima mu gihe abandi 12 bakomeretse, ndetse bahise bajyanwa mu Bitaro bya Ruhengeri kwitabwaho.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwihanganishije imiryango yabuze abayo muri iyi mpanuka, bunifuriza abakomeretse gukira vuba.

MusanzeUrupfuImpanuka

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.