Amamaza hano
Bwiza yatangaje ko ubukwe bwe buri hafi
Imyidagaduro

Bwiza yatangaje ko ubukwe bwe buri hafi

Umuhanzikazi Bwiza, uri mu bahanzi basusurukije ibirori bya Kwita Izina 2026, yatangaje ko ubukwe bwe buri hafi, mu gihe yanateguje abakunzi be album nshya azashyira hanze mu byumweru bibiri biri imbere.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 1 min380
Dukurikire

Bwiza yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE nyuma yo kuva ku rubyiniro mu gitondo cyo ku wa 4 Nzeri 2026, aho yashimiye abakunzi be uburyo bamwakiriye ndetse n’ibyishimo bagiranye mu gitaramo.

Ati: “Meze neza, ndishimye. Abantu twaririmbanye, twabyinanye; mbese byari ibyishimo.”

Amamaza hano

Uyu muhanzikazi kandi yahishuriye abafana be ko batagomba gutegereza igihe kirekire kugira ngo bumve imirimo mishya y’umuziki we, kuko album nshya ateganya gusohora mu byumweru bibiri biri imbere.

Ati: “Abafana banjye bitege album nshya mu byumweru bibiri biri imbere. Ntawamenya, wabona tunakoze igitaramo.”

Ku bijyanye n’ubukwe bwe, Bwiza yavuze mu magambo make ko imyiteguro yabwo igeze kure, agira ati: “Buri hafi.”

Aya magambo yongeye gukomeza ibimaze iminsi bivugwa ko uyu muhanzikazi ari mu myiteguro yo kurushinga n’umujyanama we, Uhujimfura Jean Claude.

INDI NKURU WASOMA : Moriox Kids yiteguye kujyana mu nkiko ababiyitirira

Bwiza yinjiye muri KIKAC Music ya Uhujimfura mu myaka itanu ishize. Umubano wabo watangiye ushingiye ku kazi, ariko nyuma uza kuvamo urukundo.

BwizaAlubumu

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.