
Moriox Kids yiteguye kujyana mu nkiko ababiyitirira
Itsinda ry’abana b’Abanyarwanda bakora imbyino, Moriox Kids, ryatangaje ko hari irindi tsinda rivuga ko rikoresha izina, amafoto n’umwirondoro byaryo ku mbuga nkoranyambaga nta burenganzira.
Moriox Kids yavuze ko ryafashe umwanzuro wo gutangaza ikibazo nyuma y’uko abakunzi, abafatanyabikorwa n’inshuti batangiye kubaza impamvu bamwe mu bana bari basanzwe bagize itsinda batakigaragara muri gahunda zaryo.
Abashinze Moriox Kids, Shema Jean Claude na Shema Blaize, bavuze ko hashize hafi amezi atanu hari itsinda ryatangiye gukoresha izina n’amafoto bya Moriox Kids, bigatera urujijo mu bakurikira ibikorwa byabo.
Bavuze kandi ko iryo tsinda ryegereye bamwe mu bana n’ababyeyi babo, ribashukisha amafaranga n’andi masezerano, bituma abana batatu, Samuel, Keza na Deborah, bava muri Moriox Kids.
Abashinze iri tsinda bavuga ko ikibazo cyagize n’ingaruka ku bikorwa mpuzamahanga bari bateganyije, kuko abana babiri bari bafite visa, amatike n’impapuro z’inzira byo kujya muri Kyrgyzstan mu gitaramo, ariko ntibagiyeyo.
Bavuga kandi ko hari abantu barenga batatu bishyuye amafaranga batekereza ko bayahaye Moriox Kids. Batanga urugero rw’ikigo bavuga ko cyishyuye amadolari 2,000 kugira ngo Moriox Kids ikorere kwamamaza, ariko amafaranga akoherezwa ku rindi tsinda.
Moriox Kids ivuga ko yagerageje gukemura ikibazo mu mahoro, ariko nyuma yo kubona ko urujijo rukomeje kwiyongera, ishyikiriza ikibazo inzego zibishinzwe. Abashinze iri tsinda bavuze ko bahuye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge bakoreramo, ndetse ko bitegura kugeza ikibazo mu nkiko.
INDI NKURU WASOMA :Patrice Evra na Israel Mbonyi bari mu bazita amazina ingagi
Moriox Kids yashinzwe na Shema Blaize na Shema Jean Claude, ihuza abana baturuka mu miryango itishoboye, ikabafasha mu burezi no guteza imbere impano zabo binyuze mu mbyino, umuziki n’ibindi bikorwa. Ubu ifite abana bagera kuri 24 ibarizwamo.

Ibitekerezo