
Kwita Izina 2026: Patrice Evra na Israel Mbonyi bari mu bazita amazina ingagi
U Rwanda rwiteguye kwakira ibyamamare bitandukanye bizitabira umuhango wa 21 wo Kwita Izina, uzabera i Kinigi mu Karere ka Musanze ku wa Gatanu, tariki ya 4 Nzeri 2026.
Mu bazwi cyane bamaze kwemezwa ko bazita amazina ingagi harimo Umunyamabanga Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bukerarugendo (UN Tourism), Shaikha Al Nuwais, uwahoze ari kapiteni w’u Bufaransa na Manchester United, Patrice Evra, ndetse n’uwahoze ari umukinnyi w’u Bufaransa, Mamadou Sakho.
U Rwanda kandi ruzahagararirwa n’umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, mu gihe ku ruhande rw’abikorera hazaba Ahmed Sadek Elsewedy, Umuyobozi w’Ikigo cyo mu Misiri, Elsewedy Electric.
Aba banyacyubahiro bazifatanya n’abandi bashyitsi mu muhango wo guha amazina abana b’ingagi, mu rwego rwo kwizihiza ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije no kurinda ingagi zo mu misozi.
Muri uyu mwaka, ingagi 22 ni zo ziteganyijwe guhabwa amazina.
Patrice Evra yibukwa cyane ku myaka yamaze muri Manchester United, aho yatwaranye na yo ibikombe bitanu bya Premier League ndetse na UEFA Champions League. Yakiniye kandi ikipe y’igihugu y’u Bufaransa imikino 81.
INDI NKURU WASOMA : Babiri batawe muri yombi nyuma y’urupfu rw’umugabo
Mamadou Sakho na we yakiniye Paris Saint-Germain, Liverpool na Crystal Palace, ndetse ahagararira u Bufaransa imikino 29.
Kwita Izina yatangiye mu 2005, ishingiye ku muco nyarwanda wo kwita izina umwana ukivuka. Uyu muhango umaze kuba kimwe mu bikorwa bikomeye by’ubukerarugendo no kubungabunga ibidukikije mu Rwanda.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni “Conservation is Life: Sustaining the Future”, ishimangira ko kubungabunga ibidukikije ari ishingiro ry’ejo hazaza.
Umuhango uzakurikirwa n’igitaramo cya Kwita Izina kizabera muri BK Arena ku wa 5 Nzeri, aho umuhanzi wo muri Nigeria, Rema, ari we uzacyitabira nk’umuhanzi mukuru.

Ibitekerezo