
Kamonyi: Babiri batawe muri yombi nyuma y’urupfu rw’umugabo
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yataye muri yombi abantu babiri bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umugabo w’imyaka 33 warohamye muri piscine ya Hotel Lemon Hills, iherereye mu Karere ka Kamonyi.
Ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa 31 Kanama 2026, ubwo uyu mugabo wari ucumbitse muri iyi hoteli yajyaga muri piscine bikekwa ko yari agiye koga, ariko akaza kurohama.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yavuze ko Polisi ikimara kumenya iby’uru rupfu yatabaye, ifatanyije n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).
Yagize ati: “Uwarohamye yakuwemo umurambo woherezwa ku Bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma. Mu iperereza ry’ibanze, Polisi ifatanyije na RIB, hafashwe ushinzwe ibijyanye no koga kuri piscine ndetse n’undi woganaga na nyakwigendera.”
INDI NKURU WASOMA : RSSB yasobanuye impamvu yaguze Inyange, Ruliba na BK General Insurance
Abo bantu bombi bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Runda, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane neza icyateye urupfu rw’uyu mugabo n’uko yaba yaragize uruhare cyangwa uburangare ku bashinzwe umutekano w’aboga.
Polisi yasabye abaturage kujya muri piscine bafite ubumenyi bwo koga, mu gihe abatarabumenya bagomba kubanza kwiga.

Ibitekerezo