Amamaza hano
RSSB yasobanuye impamvu yaguze Inyange, Ruliba na BK General Insurance
AmakuruRwanda

RSSB yasobanuye impamvu yaguze Inyange, Ruliba na BK General Insurance

Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) rwatangaje ko kugura imigabane yose yari isigaye muri Inyange Industries, Ruliba Clays na BK General Insurance ari igice cy’ingamba nshya zigamije kongera agaciro k’ishoramari no kurengera inyungu z’abanyamuryango.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 1 min370
Dukurikire

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, yavuze ko ibi bikorwa bijyanye n’icyiciro gishya cy’ishoramari cy’uru rwego, nyuma y’uko umutungo rucunga ugeze kuri miliyari 3.9 z’amafaranga y’u Rwanda muri Kamena 2026, wikubye hafi kabiri mu myaka itanu ishize.

RSSB yari isanzwe ifite imigabane muri Inyange na Ruliba, bityo Rugemanshuro avuga ko itari igiye mu ishoramari ritazi. Inyange yongereye amafaranga yinjiza ava kuri miliyari 28 Frw mu 2021 agera kuri miliyari 68.9 Frw mu 2025, mu gihe Ruliba yongereye ubushobozi bwo gukora bugera kuri toni zirenga 126,000 ku mwaka.

Amamaza hano

INDI NKURU WASOMA : APR FC yanyomoje amakuru y’uko izajya i Lubumbashi mu ndege yihariye

Ku ruhande rwa BK General Insurance, RSSB yavuze ko yifuza kuyihuza n’ibigo by’ubwishingizi isanzwe ifite, birimo SONARWA, kugira ngo habeho itsinda rikomeye rifite ubushobozi bwo guhangana ku isoko no kwagura ibikorwa mu karere.

Rugemanshuro yasobanuye ko RSSB itagura ibigo igamije gusa kongera umubare w’ibyo itunze, ahubwo ishaka kongera umusaruro w’ishoramari ry’abanyamuryango.


RSSBInyange, Ruliba , BK General Insurance

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.