Amamaza hano
Bwiza yavuze ku mubano we na Abdul wavuzweho kumwambika impeta
Imyidagaduro

Bwiza yavuze ku mubano we na Abdul wavuzweho kumwambika impeta

Umuhanzikazi Bwiza Emerance yavuze ko adashaka gukomeza kugaruka ku mubano yagiranye n’umusore witwa Abdul, umaze iminsi uvugwa ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’amashusho n’amafoto agaragaza ibihe by’urukundo bagiranye.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 1 min200
Dukurikire

Mu kiganiro yagiranye n’abamukurikira kuri Instagram, Bwiza yabajijwe ku makuru avuga ko Abdul yigeze kumwambika impeta amusaba ko bazabana, ndetse akamushoramo amafaranga menshi, ariko nyuma bakaza gutandukana.

Mu kumusubiza, uyu muhanzikazi yavuze ko ibyabaye mu bihe byashize bitagomba gukomeza kumugiraho ingaruka mu buzima arimo uyu munsi.

Amamaza hano

Ati: “Ikintu cyonyine nabivugaho ni uko buri wese agira ahahise he, kandi ntabwo ari ho tuba mu by’uyu munsi. Iby’ahahise biguma mu hahise. Igihe cyiza nakabaye mvuga kuri ibyo ni igihe nakabaye ndi umukobwa, kandi ubu sindi we, narashatse.”

Bwiza yanagaragaje ko ibijyanye n’umuryango n’ubuzima bwite bikwiye kuganirwaho mu buryo bwubaha ababigizemo uruhare, aho kubishyira ku karubanda.

Ati: “Ibintu by’umuryango bigira uburyo biganirwamo. Bica mu muryango bya ngombwa ko hari ibijyanwa mu mategeko bikajyanwamo ariko umuryango ni uwo kubahwa.”

INDI NKURU WASOMA : Binance yatangaje ko yibwe akayabo

Ibi bije nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amashusho n’amafoto agaragaza Bwiza na Abdul mu bihe by’urukundo. Amakuru yavuzwe kuri uyu mubano avuga ko Abdul yateguye ibirori byo gusaba Bwiza ko yazamubera umugore, akamwambika impeta.

Bivugwa ko nyuma Bwiza yahisemo guhagarika uwo mubano, asubiza impeta yari yahawe, kuko yumvaga batari guhuza mu buzima bw’urugo. Icyakora, impamvu nyakuri zatumye batandukana ntizigeze zisobanurwa mu buryo burambuye n’impande zombi.

BwizaAbdoulubukwe

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.