Amamaza hano
Carrick yiteze guhangana na Roma nubwo Manchester United iri ahabi !
SiporoUburayi

Carrick yiteze guhangana na Roma nubwo Manchester United iri ahabi !

Umutoza wa Manchester United, Michael Carrick, yavuze ko ategereje umukino na AS Roma muri UEFA Champions League afite amatsiko, nubwo ikipe atoza imaze imikino icyenda idatsinda mu marushanwa yose.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 1 min20
Dukurikire

Manchester United izakira Roma kuri Old Trafford kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 3 Ugushyingo 2026, iri mu bihe bitoroshye. Ni ubwa mbere kuva mu mwaka w’imikino wa 1988-1989 iyi kipe imara imikino icyenda idatsinda.

Iyi kipe iri ku mwanya wa 17 muri Premier League, mu gihe muri Champions League iri ku mwanya wa 21 nyuma yo gutsindwa na Atlético Madrid na Como mu mikino itatu imaze gukina.

Amamaza hano

Nubwo hari impungenge ko Carrick ashobora kwirukanwa mu kiruhuko kizakurikiraho cy’imikino y’amakipe y’ibihugu, yavuze ko adashaka kurangazwa n’ibishobora kuba nyuma y’umukino, ahubwo yibanze ku mahirwe yo guhindura icyerekezo cy’umwaka w’imikino.

Ati: “Mushobora gutekereza ko nasaze bitewe n’ibyavuye mu mikino n’ibiri kuba, ariko mu by’ukuri ntegereje uyu mukino cyane.”

INDI NKURU WASOMA : BNR yongeyeho igihe cyo guhindura inote zishaje

Ku rundi ruhande, Roma nayo ntizoroheye United. Umukino umwe rukumbi imaze gutsindwa muri uyu mwaka w’imikino ni uwo yatsinzwe na Real Madrid muri Champions League, nubwo yari iyoboye ibitego 3-1 habura iminota irindwi ngo umukino urangire.

Carrick yanavuze ko atashidikanya ku bushake bw’abakinnyi be, harimo myugariro Lisandro Martínez uherutse guhabwa ikarita itukura mu mukino na Chelsea.

Michael CarrickManchester UnitedUEFA Champions League

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.