Amamaza hano
Central Afrique : RDF n’abaturage bakoze umuganda
AmakuruRwanda

Central Afrique : RDF n’abaturage bakoze umuganda

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Santarafurika zifatanyije n’abaturage bo mu Mujyi wa Bria ndetse n’ingabo z’iki gihugu mu muganda wo gusukura Ishuri Ribanza rya Hidjama.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 2 min310
Dukurikire

Iki gikorwa cyitabiriwe n’abasirikare ba Rwanda Battle Group VIII n’abakorera mu bitaro bya Rwanda Level Two Hospital, kigamije kunoza isuku y’ishuri kugira ngo abanyeshuri bigire ahantu heza, hatekanye kandi hafasha kurinda ubuzima bwabo.

Mu bayobozi bitabiriye uyu muganda harimo Guverineri w’Intara ya Fertit, Thierry Évariste Binguinendji; Lt Col Soïmona Nestor uyobora ingabo za Santarafurika (FACA) mu gace k’Iburasirazuba bwo Hagati; Col Dr Christian Mukwesi uyobora ibitaro by’ingabo z’u Rwanda byo ku rwego rwa kabiri; na Lt Col David Ngabonziza uyobora Rwanda Battle Group VIII.

Amamaza hano

Nyuma y’igikorwa, Guverineri Binguinendji yashimiye ingabo z’u Rwanda n’ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Santarafurika (MINUSCA), ku ruhare bagize mu gusukura ishuri no gufasha abaturage.

Nemengalia Franck Gael, umubyeyi ufite umwana wiga kuri iri shuri, na we yashimiye ingabo z’u Rwanda, avuga ko kwifatanya n’abaturage muri gahunda nk’izi bigaragaza ubufatanye n’ubusabane bafitanye.

Yagize ati: “Ibi ni ibigaragaza umuco RDF ikomeje kugira wo guteza imbere ubufatanye n’ubwumvikane mu baturage bo mu duce bakoreramo akazi kabo ka buri munsi ko kubungabunga umutekano.”

Lt Col David Ngabonziza yavuze ko gukorana n’abaturage ari ingenzi mu butumwa bw’amahoro, kuko ari abafatanyabikorwa b’ingenzi mu kubungabunga umutekano n’ituze mu duce ingabo zikoramo.

Ati: “Gukorana bya hafi n’abaturage b’agace ka Bria ni ingenzi, kuko dusanga ari abafatanyabikorwa b’ibanze mu birebana no kubungabunga umutekano n’ituze mu gace aho dukorera igikorwa cy’Umuganda Rusange nk’iki.”

INDI NKURU WASOMA : Haringingo yavuze impamvu Eldinho ataragaragara mu mikino ya Rayon Sports

Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda ivuga ko ibikorwa nk’ibi bifasha gukomeza kubaka icyizere hagati y’ingabo n’abaturage, guteza imbere imibereho myiza no gushimangira ubufatanye mu kubungabunga amahoro muri Santarafurika.

RDFCentral Afrique

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.