
Chelsea ishobora kwegukana Trent Alexander-Arnold wa Real Madrid
Trent Alexander-Arnold ashobora kuva muri Real Madrid mu ntangiriro za 2027, aho Chelsea iri mu makipe akurikirana uko ahagaze muri iyi kipe yo muri Espagne, nyuma yo gutakaza umwanya wo kubanza mu kibuga.

Gatete Jimmy
Uyu myugariro w’imyaka 28 y’amavuko yagiye arushaho kujya inyuma mu bakinnyi umutoza José Mourinho yitabaza, bituma havuka ibibazo ku hazaza he muri Real Madrid. Amakuru avuga ko atishimiye kubona iminota mike yo gukina, ku buryo ashobora gutekereza gusubira muri Shampiyona y’u Bwongereza.
Mick Brown wahoze ari umushakashatsi w’impano z’abakinnyi muri Manchester United, yabwiye Football Insider ko Chelsea ishobora kumuha amahirwe yo kuva muri Real Madrid igihe yaba yemerewe kugenda.
Brown yavuze ko izina rya Alexander-Arnold ryamugezeho mu bakinnyi Chelsea ishobora kugura, nubwo na we byamutunguye. Yagaragaje ko uyu mukinnyi ashobora kuba uwa kabiri cyangwa uwa gatatu mu bahabwa umwanya ku ruhande rw’iburyo rw’ubwugarizi muri Real Madrid.
INDI NKURU WASOMA : Max Dowman yaroshye Arsenal nyuma yo guhabwa ikarita itukura
Nubwo Chelsea ishobora kumushaka, kugeza ubu nta cyemezo kizwi ku gihe yaba yagurishirijwe, kuko bitaramenyekana niba byaba muri Mutarama 2027 cyangwa mu mpeshyi y’uwo mwaka.
Liverpool na yo yavuzwe nk’ikipe ishobora kongera kumusinyisha, cyane ko itarabona umusimbura uhoraho kuva yayivamo mu 2025. Icyakora, Football Insider yatangaje ko iyi kipe itifuza kumugarura, bitewe n’uburyo yatandukanye na yo, bwababaje bamwe mu bafana.
Ibitekerezo