
Max Dowman yaroshye Arsenal nyuma yo guhabwa ikarita itukura
Umukinnyi ukiri muto wa Arsenal, Max Dowman, yahuye n’igitutu nyuma yo guhabwa ikarita itukura mu mukino ikipe ye yatsinzwemo na Fleetwood Town, isezerewe muri Carabao Cup itsinzwe kuri penaliti.
Uyu musore w’imyaka 16 yari yahawe amahirwe yo kubanza mu kibuga mu mukino wa ⅛ cy’irangiza, nyuma yo gutsinda ibitego bibiri Arsenal itsinda Ipswich mu cyiciro cyari cyabanje.
Arsenal yatakaje amahirwe yo gukomeza muri iri rushanwa nyuma yo kunganya na Fleetwood igitego 1-1 mu minota isanzwe, igatsindwa kuri penaliti. Ibi byabaye nubwo yari yiganje mu mukino, ikora amashoti 26 mu gihe yari ifite umupira 78% by’igihe cyose.
Dowman yahawe ikarita itukura nyuma yo kwitwara nabi ubwo Harrison Neal yari amaze kumukorera ikosa rikomeye. Nubwo umusore yari amaze gukorerwa ikosa, umusifuzi Michael Salisbury yabonye ko uburyo yarikiriye bwari bukwiye kumuhana.
INDI NKURU WASOMA : Gen .Muhoozi aracyeka ko Kayumba Nyamwasa yicishije Sgt .Robert
Iyi ni ikarita itukura ya kabiri Dowman ahabwa muri uku kwezi, kuko yanayibonye ubwo yari kumwe n’ikipe y’Ubwongereza y’abatarengeje imyaka 19.
Umutoza wa Arsenal, Mikel Arteta, ntiyishimiye imyitwarire ye, amureba nabi ubwo yavaga mu kibuga. Nyuma y’umukino, yavuze ko yari yabanje kuganira n’uyu mukinnyi ku myitwarire yagombaga kugira.

Ibitekerezo