
DJ Brianne yabuze umubyeyi
Umunyamakuru akaba n’umuvanzi w’imiziki, Kateka Esther Brianne uzwi nka DJ Brianne, yapfushije nyina umubyara witabye Imana mu gitondo cyo ku wa Gatanu, tariki ya 23 Ukwakira 2026.

Gatete Jimmy
Amakuru y’urupfu rw’uyu mubyeyi yamenyekanye kuri uwo munsi. Amakuru yatangajwe avuga ko yari amaze igihe arwaye, nubwo atari arembye cyane.
Urupfu rwe rubaye mu gihe DJ Brianne amaze igihe gito yimukiye muri Canada, aho yagiye gukomereza ubuzima bwe no gukora ibikorwa bijyanye n’umwuga we wo kuvanga imiziki.
DJ Brianne ni umwe mu bagore bazwi mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda, aho yamenyekanye binyuze mu kuvanga imiziki, itangazamakuru n’ibikorwa bitandukanye by’imyidagaduro. Yagiye kandi akurikirwa n’abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga.
Uretse ibikorwa bye by’umwuga, DJ Brianne azwi no mu bikorwa byo gufasha abatishoboye. Yashinze umuryango ugamije gufasha abana bo mu buzima bwo ku muhanda kubona uburere n’amahirwe yo kwiga.
Mu bihe bitandukanye, DJ Brianne yagiye agaragaza ko umuryango we ufite uruhare rukomeye mu buzima bwe. Muri Kamena 2024, ubwo yabatizwaga mu itorero rya Elayono Pentecost Blessing, yavuze ko icyo gikorwa cyashimishije cyane nyina, wari wishimiye ko umukobwa we abonye aho abarizwa mu myemerere ya Gikristo.
INDI NKURU WASOMA : Impinduka mu rubanza rwa DC Clement
Urupfu rw’uyu mubyeyi rubaye mu gihe DJ Brianne ari kure y’u Rwanda, aho yari yarimukiye mu gushaka gukomeza ibikorwa bye n’ubuzima bwe muri Canada.
Ibitekerezo