Amamaza hano
Etincelles FC yategetswe kwishyura akayabo uwari umukozi wayo
SiporoRwanda

Etincelles FC yategetswe kwishyura akayabo uwari umukozi wayo

Urukiko Rwisumbuye rwa Rubavu rwategetse ikipe ya Etincelles FC kwishyura Mukwaya Olivier 1.770.000 Frw, nyuma yo gusanga yarakoze ariko ntahabwe umushahara we nk’uko byari biteganyijwe mu masezerano y’akazi.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 1 min2730
Dukurikire

Iki cyemezo cyafashwe ku wa Gatanu, tariki ya 6 Ugushyingo 2026, urukiko rwemeza ko ikirego cya Mukwaya gifite ishingiro. Muri ayo mafaranga, harimo 1.200.000 Frw y’imishahara y’amezi 12 atishyuwe n’andi 570.000 Frw y’ikiguzi cya serivisi z’umwunganizi mu mategeko.

Urubanza rwaburanishijwe ku wa 3 Ugushyingo 2026, nyuma y’uko Mukwaya ananiwe kumvikana n’ubuyobozi bw’iyi kipe binyuze mu nzira z’ubuhuza bw’umurimo, nk’uko biteganywa n’amategeko agenga umurimo.

Amamaza hano

Mbere yo kuregera urukiko, Mukwaya yari yandikiye ubuyobozi bwa Etincelles FC ku wa 18 Werurwe 2024 abusaba kumwishyura, ariko ntibyakemuka.

Mu byo yari yasabye urukiko harimo n’imishahara y’amezi 24, ingana na 2.955.360 Frw, ndetse n’indishyi z’akababaro.

Nyuma y’icyemezo, Mukwaya yavuze ko hari ibyo atanyuzweho, bityo akaba agiye kuganira n’umunyamategeko we ku bishoboka byo kujurira.

INDI NKURU WASOMA : Umukobwa utwite yarize yumvise igihano uwamuteye inda asabirwa

Ati: “Sinabyishimiye, gusa nabyakiriye neza kuba mu bushishozi bw’urukiko rwemeje ko narenganye. Ndaganiriza umunyamategeko wanjye turebe uko twajurira.”

Iki kibazo cyongeye kugaragaza ibibazo by’imikoranire n’abakozi muri Etincelles FC, kuko hari n’undi wayikoreye mu nshingano zisa n’izari iza Mukwaya uvugwaho kutishyurwa.

Etincelles FCUrukiko Rwisumbuye rwa Rubavu

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.