
Muhanga: Umukobwa utwite yarize yumvise igihano uwamuteye inda asabirwa
Umukobwa w’imyaka 18 utwite inda y’imvutsi yarize mu rukiko, nyuma yo kumva Ubushinjacyaha busabira igifungo cy’imyaka 25 umusore w’imyaka 21 arega kumutera inda.
Ibi byabereye mu iburanisha ryabereye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Muhanga ku wa 5 Ugushyingo 2026.
Uyu mukobwa ukomoka mu Murenge wa Mugina, mu Karere ka Kamonyi, yabwiye UMUSEKE ko yari amaze igihe abana n’uyu musore nk’umugabo n’umugore. Yasabye ko amazina ye n’andi makuru amuranga atatangazwa kubera impamvu z’umutekano we.
Yavuze ko umusore yatawe muri yombi ubwo yari ajyanye kwisuzumisha ku kigo nderabuzima cyo mu Murenge wa Mugina. Abaforomokazi bamubajije uwamuteye inda, amusaba kumuhamagara. Ageze aho, yasanze Umugenzacyaha wa Isange One Stop Center ahategereje, ahita atabwa muri yombi.
Uyu mukobwa yavuze ko yumvise Ubushinjacyaha busabira uwo musore igifungo cy’imyaka 25, agahita ava mu cyumba cy’iburanisha arira, yibaza uko azabona ubufasha bwo kwishyura ibitaro no kugura ibikoresho by’umwana yitegura kwibaruka.
Yasobanuye ko ubuzima bwe bwari busanzwe bugoye, kuko ababyeyi be batandukanye, nyina akaba afite uburwayi bwo mu mutwe, naho se akaba atazi aho aherereye.
INDI NKURU WASOMA : Umusifuzi yatanze amakarita 51 atukura mu mukino umwe
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugina, Munyakazi Epimaque, yavuze ko ubuyobozi bwiteguye kumufasha kubona icumbi n’ibindi akeneye.
Amategeko y’u Rwanda ateganya ko umuntu uhamijwe icyaha cyo gusambanya umwana ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 20 na 25.

Ibitekerezo