
Umusifuzi yatanze amakarita 51 atukura mu mukino umwe
Umukino wahuje Uberlandia na Mamore mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 20 muri Brésil wasize amateka adasanzwe, nyuma y’uko umusifuzi atanze amakarita 51 atukura kubera imirwano yadutse hagati y’abakinnyi n’abatoza b’amakipe yombi.
Ibi byabereye mu mukino ubanza wa ½ cy’irangiza mu irushanwa rya Minas Gerais. Amakarita 43 yahawe abakinnyi, mu gihe andi umunani yahawe abagize amakipe y’abatoza.
Imvururu zatangiye mu gice cya kabiri, ubwo Davi wa Mamore yishimiraga igitego cyatumye ikipe ye iyobora n’ibitego 3-1. Uko kwishimira igitego kwarakaje abari ku ntebe y’abasimbura ba Uberlandia, bituma umutoza w’abanyezamu b’iyo kipe, Paulo Sergio Dias Dos Santos, yinjira mu kibuga agiye guhangana na Davi.
Ibyo byakurikiwe n’imirwano yahuje abakinnyi n’abagize amakipe yombi. Mbere y’uko iyo mvururu itangira, abakinnyi batatu bari bamaze guhabwa amakarita atukura.
Umukino wabereye kuri Stade Parque do Sabia wahagaze iminota 40, mbere y’uko umusifuzi Fernando Patrick Drosghic Modesto awuhagarika burundu.
INDI NKURU WASOMA : Perezida Kagame yitabiriye ibiganiro byihariye by’Abakuru b’Ibihugu muri CHOGM 2026
Imvururu zanangije ibice bitandukanye by’iyi stade, birimo imiryango 14, amadirishya, ubwogero, intebe n’ameza.
Amakarita 51 yatanzwe muri uyu mukino yaciye agahigo k’Isi, asimbura 36 yari yarahawe abakinnyi n’abandi bari ku ntebe y’abasimbura mu mukino wabereye muri Argentine mu 2011.

Ibitekerezo