
FERWAFA yavuze ku by'amakipe y'icyiciro cya kabiri
Amakipe ane yimwe impushya zo gukina Icyiciro cya Kabiri mu Rwanda, ari yo Addax FC, Motar FC, Muhazi United na Unity SC, yaganiriye n’Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Bonnie Mugabe, asohoka muri iyo nama afite icyizere ko ikibazo cyayo gishobora gukemuka.
Aya makipe ntiyemerewe gukina Icyiciro cya Kabiri mu mwaka w’imikino wa 2026/27 nyuma yo kutubahiriza bimwe mu byari byasabwe na Komisiyo ishinzwe Gutanga Impushya zo Kwitabira Amarushanwa ya FERWAFA, izwi nka Club Licensing.
Nubwo aya makipe yajuririye umwanzuro wafashwe, Komisiyo y’Ubujurire na yo yakomeje kuwemeza. Icyakora, amakipe ntiyemeye kuwurebera, ahubwo ku wa 29 n’uwa 30 Nzeri 2026 yandikiye Urukiko rwa Siporo Rwigenga rwa FERWAFA ndetse amenyesha n’Inteko Rusange, asaba ko arenganurwa.
Aya makipe avuga ko hari ibyangombwa yari yaratanze hagati ya tariki ya 15 Nyakanga n’uwa 15 Kanama 2026 byari bikiriho, ariko igihe Komisiyo yabisesenguraga muri Nzeri bimwe byari byararangiye. Avuga ko nyuma yatanze ibyangombwa bishya, ariko na byo bigafatwa nk’ibimenyetso bishya.
Ku wa 1 Ukwakira, Ubunyamabanga Bukuru bwa FERWAFA bwari bwatumiye aya makipe mu nama yari guhuza abayobozi bayo n’abagize Komisiyo y’Ubujurire ku wa 2 Ukwakira, ariko nyuma iyi nama irasubikwa.
Nubwo bimeze gutyo, abayobozi b’aya makipe bagiye ku cyicaro cya FERWAFA ku wa Gatanu, aho bagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga Mukuru Bonnie Mugabe, akabizeza ko ikibazo cyabo kiri gukurikiranwa.
INDI NKURU WASOMA : Guverinoma yizeye ko amata agiye kongera kuboneka
Aya makipe aracyavuga ko yarenganyijwe, ndetse avuga ko mu gihe ikibazo kidakemutse biteguye kujya mu Rukiko Nkemurampaka rwa Siporo ku Isi (CAS).
Ibi bibaye mu gihe Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri iteganyijwe gutangira ku wa 10 Ukwakira 2026, nyuma yo gusubikwa ivuye ku wa 3 Ukwakira. Amakipe 16 yemerewe gukina iki cyiciro na yo ateganya guhura muri iyi minsi.

Ibitekerezo