
Guverinoma yizeye ko amata agiye kongera kuboneka
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ibura ry'amata ryagaragaye ku isoko mu mezi ashize rigiye kugabanuka, nyuma y’uko icyorezo cyari cyibasiye amatungo gihagaritswe, imvura nayo ikongera kugwa.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yabivugiye mu Nteko Ishinga Amategeko ku wa 2 Ukwakira 2026, agaragaza ko izuba ryinshi n’icyorezo cy’amatungo byagize uruhare mu kugabanya umukamo.
Yavuze ko icyorezo cyamaze guhashywa, amasoko y’amatungo akaba yarafunguwe, ndetse n’ibiciro by’ibiyakomokaho nk’inyama bikaba byaratangiye kugabanuka.
Ati: “Turizera kandi ko amata na yo agiye kongera kuboneka kubera ko imvura yatangiye kugwa.”
Ibura ry’amata ryari rimaze igihe rigaragara mu bice bitandukanye by’igihugu. Mu ntangiriro za Nzeri, igenzura ryakorewe mu maduka icyenda yo mu bice bya Gishushu, Nyarutarama na Gisimenti i Kigali ryasanze rimwe gusa rifite amata.
INDI NKURU WASOMA : Nduhungirehe yahagarariye Perezida Kagame mu nama yiga kuri Sudani y’Epfo
Aborozi na bo bagaragaje ko kubura amazi n’ubwatsi byagabanyije umukamo. Umworozi wo muri Nyagatare yavuze ko amata yagurishaga ku munsi yagabanutse ava kuri litiro hafi 100 agera munsi ya 20. Undi wo muri Gicumbi yavuze ko inka yatangaga litiro 10 ku munsi yari isigaye itanga nka litiro ebyiri.
Iri bura ryagize n’ingaruka ku biciro. Mu ntangiriro za Nzeri, ikarito y’amata ya Inyange yageze ku 19.000 Frw mu gace ka Nyabugogo, mu gihe ahandi mu maduka asanzwe ibiciro byazamutse, nubwo amwe mu masoko manini yari akiyagurisha ku mafaranga 8.500 Frw.

Ibitekerezo