Amamaza hano
Nduhungirehe yahagarariye Perezida Kagame mu nama yiga kuri Sudani y’Epfo
AmakuruRwanda

Nduhungirehe yahagarariye Perezida Kagame mu nama yiga kuri Sudani y’Epfo

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yahagarariye Perezida Paul Kagame mu nama y’Itsinda rya Afurika Yunze Ubumwe rishinzwe gukurikirana ikibazo cya Sudani y’Epfo, rizwi nka C5 Plus.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 1 min20
Dukurikire

Iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ku wa 29 Nzeri 2026, iyoborwa na Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa. Yibanze ku isesengura ry’ibibazo bya politiki n’umutekano bikomeje kugaragara muri Sudani y’Epfo, ndetse n’ingamba zo gukomeza kwimakaza amahoro muri iki gihugu.

Mu ijambo rye, Nduhungirehe yongeye gushimangira ko u Rwanda rwiyemeje gukomeza kugira uruhare mu bikorwa bigamije kubungabunga amahoro n’umutekano muri Sudani y’Epfo.

Amamaza hano

Yavuze ko u Rwanda ruzakomeza gutanga umusanzu warwo binyuze mu bikorwa byo kubungabunga amahoro, ndetse no mu zindi gahunda n’imikoranire bigamije gushyigikira umutekano n’amahoro muri iki gihugu.

U Rwanda rufite uruhare mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo, aho rwanagaragaje ubushake bwo gukomeza gufatanya n’abandi mu gushakira umuti ibibazo bihangayikishije icyo gihugu.

C5 Plus ni Komite Yihariye yo ku Rwego Rukuru ya Afurika Yunze Ubumwe ishinzwe Sudani y’Epfo. Igizwe n’ibihugu byatoranyijwe kugira ngo bigire uruhare mu biganiro no mu ngamba zigamije gukemura ibibazo bya politiki, amahoro n’umutekano muri Sudani y’Epfo.

INDI NKURU WASOMA : Zuba Ray yizihije imyaka ibiri mu muziki

Iyi nama yabaye mu gihe Sudani y’Epfo ikomeje gushakirwa ibisubizo bya politiki n’umutekano, aho ibihugu bigize Afurika Yunze Ubumwe bikomeje gushimangira ubufatanye mu gushyigikira amahoro arambye.

NduhungireheCyril RamaphosaSudani y’Epfo

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.