
Zuba Ray yizihije imyaka ibiri mu muziki
Umuhanzikazi Zuba Ray yizihije imyaka ibiri amaze atangiye umuziki, avuga ko uru rugendo rwamwigishije kwihangana, kwizera ibyo akora no kumenya ko buri kintu kigira igihe cyacyo.
Zuba Ray yavuze ko iyo asubije amaso inyuma akareba ibyo yanyuzemo, agira amarangamutima menshi, kuko uru rugendo rwamuhuje n’imbogamizi zitandukanye ndetse n’ibihe byiza.
Yavuze ko atibanda cyane ku bibi ahura na byo, ahubwo abifata nk’amasomo amufasha gukura no gukomeza urugendo rwe nkuko yabyemereje mu kiganiro yagiranye na bagenzi bacu bo kuri Igihe.
Yashimiye abantu bose bahuye muri uru rugendo n’abo bakoranye, avuga ko bamufashije gutera imbere haba mu buzima busanzwe no mu buhanzi.
Zuba Ray yavuze ko umwaka wa 2026 wamubereye uwihariye, kuko yasohoye indirimbo zakunzwe, bituma abantu benshi barushaho kumumenya no kwishimira ibikorwa bye.
Ati “Nubwo maze imyaka ibiri mu muziki, uyu wambereye umwaka wihariye. Nasohoye indirimbo zakunzwe, abantu batangira kubona ibyo nkora. Kuri njye wari intangiriro.”
INDI NKURU WASOMA :FIFA yashinje UEFA gukoresha ubukangurambaga bw’amakuru ayobya
Uyu muhanzikazi avuga ko agikomeje kwiga no gukora cyane, agamije kugera ku rwego yifuza mu muziki. Abona imyaka ibiri amaze ari intangiriro y’urugendo rurerure yifuza gukora mu buhanzi.
Zuba Ray yatangiye umuziki nyuma yo gusinyana amasezerano na KINA Music. Indirimbo ya mbere yashyize hanze ni “Igisabo”.
Mu zindi ndirimbo ze harimo “Everyday” yakoranye na Nel Ngabo, “Utuntu”, “Ikirezi” yakoranye na King James na “Basara”, aherutse gushyira hanze.

Ibitekerezo