
FIFA yashinje UEFA gukoresha ubukangurambaga bw’amakuru ayobya
Impaka hagati y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi, FIFA, na UEFA zikomeje gufata indi ntera nyuma y’uko FIFA ishinje urwego rushinzwe umupira w’amaguru mu Burayi gukoresha “ubukangurambaga bw’amakuru ayobya” bugamije kugira ingaruka ku matora y’Umuyobozi wa FIFA.
Mu nyandiko FIFA yashyikirije urukiko rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko ibyo UEFA yakoze byakozwe “mu buryo butari mu kuri kandi bugamije gutoteza” FIFA n’Umuyobozi wayo, Gianni Infantino.
Ibi bije nyuma y’uko UEFA isabye urukiko rwo muri Amerika gutegeka FIFA gutanga inyandiko n’ibimenyetso bijyanye n’umushinga wa FIFA Forward Enterprise (FFE), ndetse ivuga ko ishobora gutanga ikirego cy’inshinjabyaha mu Busuwisi.
UEFA ishinja Infantino “imiyoborere mibi y’ubugizi bwa nabi” ndetse no kuba yarashatse guteza imbere umushinga wa FFE ku giciro kitari ku isoko agamije inyungu ze bwite. Uyu mushinga wari ugamije kugurisha imigabane mu gikombe cy’Isi n’andi marushanwa ya FIFA ku bashoramari bigenga, ariko uza guhagarikwa nyuma y’impaka nyinshi.
FIFA yahakanye ibyo birego, ivuga ko inyandiko UEFA yashyikirije urukiko zirimo “amagambo menshi y’ibinyoma cyangwa ayobya” kuri FIFA na Infantino.
FIFA yagize iti: “UEFA ivuga ko Bwana Infantino yashatse kunguka ku giti cye binyuze mu mushinga wa FFE nta shingiro na busa bifite.”
Yongeyeho ko ibirego bivuga ko Infantino yarenze ku mategeko cyangwa amahame agenga imyitwarire “nta shingiro bifite.”
INDI NKURU WASOMA : Batatu bafashwe bakekwaho uruhare mu rupfu rwa nyiri akabari
UEFA ni yo yagaragaje cyane impungenge kuri uyu mushinga, mu gihe Infantino ahanganye n’abamunenga ndetse n’abasaba ko ava ku buyobozi.
Infantino aziyamamariza kuyobora FIFA ku nshuro ya kane muri Werurwe 2027. Abatavuga rumwe na we bafite kugeza ku wa 18 Ugushyingo kugira ngo bashake undi mukandida.

Ibitekerezo