
Nyaruguru: Batatu bafashwe bakekwaho uruhare mu rupfu rwa nyiri akabari
Abagabo batatu bafashwe na Polisi bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Nshimiryayo Oswald, wari ufite akabari mu Murenge wa Kibeho, Akarere ka Nyaruguru, wishwe akubiswe umuhini w’isuka mu mutwe.
Ubu bwicanyi bwabaye mu ijoro ryo ku wa 25 rishyira ku wa 26 Nzeri 2026, mu Mudugudu wa Mpanda, Akagari ka Mpanda, aho abo bagabo bari bageze mu kabari ka Nshimiryayo.
Amakuru avuga ko abo bagabo basabye ikigage ariko bakabwirwa ko cyashize. Nyuma bashatse gufata inzoga ku ngufu, havuka imirwano hagati yabo na nyiri akabari.
Mu gihe cyo kugundagurana, umwe muri bo yakubise Nshimiryayo umuhini w’isuka mu mutwe. Yahise ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Kabilizi, mu Murenge wa Rusenge, ariko aza kuhapfira.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yabwiye UMUSEKE ko abantu batatu bakekwaho kugira uruhare muri uru rupfu bose bamaze gufatwa.
INDI NKURU WASOMA : Amavubi yasesekaye i Praia
Aba bakekwa bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kibeho mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane neza uko ibyabaye byagenze n’uruhare rwa buri umwe.
Polisi yongeye gusaba abaturage kwirinda urugomo no gutanga amakuru ku gihe ku bikorwa bishobora guteza umutekano muke, kugira ngo ibyaha bikumirwe kandi ababigizemo uruhare bashyikirizwe ubutabera.

Ibitekerezo