
Gasabo: Ukurikiranyweho kwica se yasabiwe igifungo cya burundu
Tuyishimire Israel, ukurikiranyweho kwica se amukase ijosi akoresheje icyuma, yasabiwe igifungo cya burundu n’Ubushinjacyaha, mu gihe we n’umwunganizi we basaba ko yagabanyirizwa igihano.
Ku wa Mbere, tariki ya 12 Ukwakira 2026, Tuyishimire yaburanishirijwe mu ruhame ku cyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake, bivugwa ko cyabereye mu Mudugudu wa Nyagasozi, Akagari ka Kabuye, Umurenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo, ku wa 2 Kanama 2026.
Mu iburanisha, Tuyishimire yemeye ko yishe se, ariko avuga ko atari yarabigambiriye, ahubwo ko byabaye nyuma y’amakimbirane bari bagiranye.
Nk’uko TV/Radio1 yabitangaje, yavuze ko intonganya zatangiye baganira ku mukino wahuje Al Hilal na Rayon Sports, nyuma baza kujya mu kabari. Yavuze ko yaje gutaha mbere, se na we aza kumusanga mu rugo afite icyuma.
Tuyishimire yavuze ko abyutse ashaka kwitabara, bagat angira kurwana, kugeza ubwo amukase ijosi. Yongeyeho ko na we yakomeretse mu ntoki.
Yemeye icyaha, asaba imbabazi umuryango we n’Abanyarwanda, avuga ko atigeze ategura kwica se.
Ati: “Ndasaba imbabazi sosiyete y’u Rwanda n’umuryango wanjye, bambabarire nta gahunda nigeze ngira yo kumwica.”
INDI NKURU WASOMA : Abakekwaho kwicisha umuntu bafunzwe by’agateganyo
Umwunganizi we yasabye urukiko kuzirikana ko habanje kubaho gusemburwa, mu gihe Ubushinjacyaha busaba ko ahanishwa igifungo cya burundu.
Nyuma yo kumva impande zombi, urukiko rwasubitse iburanisha, rutangaza ko ruzasoma icyemezo ku wa 26 Ukwakira 2026, aho iburanisha ryabereye.

Ibitekerezo