
Nyanza: Abakekwaho kwicisha umuntu bafunzwe by’agateganyo
Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana mu Karere ka Nyanza rwategetse ko Habimana Schadrack uzwi nka Kazungu, w’imyaka 39, na Shumbusho Marc uzwi nka Matende, bafungwa by’agateganyo, bakurikiranweho icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake.
Ubushinjacyaha buvuga ko Habimana yari yemereye Shumbusho amafaranga 300.000 Frw kugira ngo bafatanye kwica murumuna we, Habanabashaka Janvier, wari warabaye mu nzu yo mu muryango Habimana yashakagamo aho gushyira umugore, ariko umuryango utabimwemerera.
Bivugwa ko ku wa 17 Nzeri 2026, Shumbusho na Habanabashaka bari basangiye inzoga, bataha bahura na Habimana, amubwira ko amukeneyeho ubufasha mu kwica murumuna we. Ubushinjacyaha buvuga ko Shumbusho abyemeye, bombi bakamuniga bakamujugunya mu muyoboro w’amazi.
Mu rukiko, Shumbusho yemeye ko yishe Habanabashaka, ariko ahakana ko yabifashijwemo na Habimana. Yavuze ko bapfuye inzoga ubwo bari bataha basinze, amusaba ko yahabwa igihano aho gufungwa by’agateganyo.
INDI NKURU WASOMA :Kimenyi Yves yatangaje ko afite gahunda yo kongera gushaka umugore
Habimana we yahakanye uruhare mu rupfu rwa murumuna we, avuga ko yabimenye mu gitondo. Yasabye urukiko kumurekura, kuko atabona impamvu zikomeye zatuma akurikiranwa afunzwe.
Urukiko rwashingiye ku mvugo zatanzwe
Urukiko rwavuze ko hari impamvu zikomeye zituma bakekwaho icyaha, rushingiye ku mvugo Shumbusho yatanze mu bugenzacyaha no mu Bushinjacyaha, aho yavuze ko yishe Habanabashaka afatanyije na Habimana.
Rwongeye kuvuga ko hari n’amakuru yaturutse ku muntu bari bafunganye na Shumbusho, wavuze ko yamubwiye ko Habimana yari yabanje kumugisha inama ku iyicwa rya Habanabashaka.

Ibitekerezo