Amamaza hano
Kimenyi Yves yatangaje ko afite gahunda yo kongera gushaka umugore
Imyidagaduro

Kimenyi Yves yatangaje ko afite gahunda yo kongera gushaka umugore

Kimenyi Yves wahoze ari umunyezamu w’Amavubi, yatangaje ko kongera gushaka umugore bikiri muri gahunda ze, mu gihe we na Miss Uwase Muyango Claudine bari mu nzira zo gutandukana burundu binyuze mu mategeko.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 2 min770
Dukurikire

Ibi yabivuze mu kiganiro yasohoye ku Cyumweru, tariki ya 11 Ukwakira 2026, kuri shene ye nshya ya YouTube yitwa Beyond 90 Initiative, aho yasubizaga ibibazo abafana bamubajije ku buzima bwe bwite.

Abajijwe niba azongera gushaka nyuma yo gutandukana na Miss Muyango, bafitanye umwana w’umuhungu witwa Kimenyi Miguel Yanis, Kimenyi yabanje kugaragaza ko ikibazo kimugoye, ariko aza kuvuga ko kubaka urugo bikiri mu migambi ye.

Amamaza hano

Yagize ati: “Ariko se, yewe data we! Ni ngombwa. Iyo nkubwiye ngo gushaka ni ngombwa, bivuze ngo gahunda iba ihari n’ubundi mu buzima busanzwe uba ugomba kuyigira.”

Yakomeje agira ati: “Ibyo ngibyo ni iby’umuntu wese usanzwe. Niba uri ingaragu uba ugomba kuva muri icyo cyiciro ukajya mu cy’uko washyingiwe.”

Kimenyi yanabajijwe uko yakwakira amakuru y’uko Miss Muyango yaba afite gahunda yo gushaka undi mugabo. Yasubije ko nta kibazo yabigiraho, anagaragaza ko yamushyigikira muri icyo cyemezo.

Ati: “Twamutwerera. None se uragira ngo nkubwire gute? Byihorere ibintu birakomeye.”

INDI NKURU WASOMA : Amerika izerekana igikorwa cyo kurasa uwari umusirikare wayo

Ibi abivuze mu gihe aba bombi bakomeje inzira z’amategeko zo gusesa isezerano ry’ishyingirwa ryabo, nyuma y’imyaka ibiri bari bamaze babana nk’umugabo n’umugore.

Kimenyi na Muyango bamaze gushyira umukono ku nyandiko y’ubwumvikane ku gutandukana, inyuzwa mu nzira z’amategeko n’abanyamategeko babo kugira ngo ishyikirizwe urukiko.

Kimenyi YvesUwase Muyango Claudine

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.