
Gatsibo: Abaturage barasaba amazi meza hafi yabo
Abaturage bo mu Murenge wa Nyagihanga, mu Karere ka Gatsibo, bavuga ko bakomeje gukora ingendo ndende bajya gushaka amazi, aho bamwe bayavoma mu mubande kandi akenshi akaba ari ibiziba.
Aba baturage bavuga ko hari igihe bamara isaha irenga mu nzira bajya kuvoma no kugaruka, bikabagiraho ingaruka zirimo gukererwa kw’abana ku ishuri, isuku nke ndetse n’impungenge z’indwara ziterwa n’umwanda.
Samuel Hakizimana, utuye mu Mudugudu wa Kanyinya, mu Kagari ka Murambi, avuga ko kubona amazi bigora cyane abafite intege nke.
Ati: “Kujya gushaka amazi bidutwara igihe kinini kuko tujya mu mubande hasi. Hari igihe umara isaha cyangwa irenga mu nzira bitewe n’imbaraga zawe. Ku muntu ufite intege nke biragora cyane kuhagera.”
Mukandayishimiye Liberatha, utuye mu Mudugudu wa Munanira, avuga ko ikibazo kitagarukira ku kuba amazi ari kure, ahubwo ko n’ayo babona adafite ubuziranenge bukwiye.
Ati: “Amazi tuvoma mu mubande ntabwo aba ari meza. Ariko kubera ko nta yandi dufite, turayatekesha, tukayameshesha kandi tukayanwa. Twifuza ko twabona amazi meza.”
Ababyeyi bafite abana biga bavuga ko ikibazo cy’amazi kigira n’ingaruka ku myigire. Munsanga Jeanette wo mu Mudugudu wa Kanyinya avuga ko abana bajya kuvoma mu gitondo bashobora gukererwa ishuri.
Ati: “Abana bajya kuvoma mu gitondo bakererwa ishuri. Bisaba ko umwana aba yaraye avomye, kuko bitabaye ibyo nta mwanya ahabwa wo kwitegura amasomo.”
Nkunzimana na we avuga ko kubura amazi meza bituma isuku igorana kandi bikongera ibyago by’indwara ziterwa n’umwanda.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko ubuyobozi bukomeje gushyira mu bikorwa imishinga yo kugeza amazi meza ku baturage.
INDI NKURU WASOMA : Miss Muyango Claudine yerekeje muri USA
Yavuze ko harimo umuyoboro wa Gihengeri ugeze ku kigero cya 30%, ukaba uteganyijwe kurangira mu gihe cy’umwaka, ndetse n’umushinga w’umuyoboro wa Muhazi.
Ati: “Imishinga yombi nirangira, izatanga ibisubizo birambye.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buvuga ko kugeza ubu 86% by’abaturage bamaze kugerwaho n’amazi meza, mu gihe imishinga mishya igamije kongera iki kigero ikomeje.

Ibitekerezo