
Gen. Muhoozi ntiyifuza intambara hagati y’u Rwanda na Uganda
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko ikintu kimwe atinya ari intambara hagati y’u Rwanda na Uganda, kuko yemeza ko yaba ari mbi ku bihugu byombi.
Gen. Muhoozi Kainerugaba yatangaje ko mu buzima bwe nta kindi kintu yigeze atinya uretse kuba u Rwanda na Uganda byakwisanga mu ntambara.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Gen. Muhoozi yavuze ko intambara hagati y’ibihugu byombi yaba ari mbi cyane, bitewe n’amateka n’imibanire abaturage babyo basangiye.
Ati: “Nta kintu na kimwe nigeze ntinya mu buzima bwanjye. Ikintu kimwe gusa nahoze ntinya ni intambara hagati y’u Rwanda n’Uganda.”
Yakomeje avuga ko mu gihe intambara nk’iyo yaba ibaye, nta gihugu cyasohoka kidahungabanye, ashingira ku kuba u Rwanda na Uganda bifitanye amasano akomeye.
INDI NKURU WASOMA : Rutahizamu wa Rayon Sports yisanze mu mayira abiri
Aya magambo aje mu gihe ibihugu byombi bikomeje gusubirana umubano nyuma y’imyaka byaranzwe n’ubwumvikane buke. Mu 2019, umupaka wa Gatuna uhuza ibihugu byombi wafunzwe, ibintu byagize ingaruka ku bucuruzi no ku ngendo hagati y’abaturage b’impande zombi.
Gen. Muhoozi, umuhungu wa Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yabaye umwe mu bantu bagize uruhare mu biganiro byafashije mu gushaka uko umubano w’ibihugu byombi wasubirana.
Kugeza ubu, u Rwanda na Uganda bikomeje kongera ubufatanye mu nzego zitandukanye, zirimo ubucuruzi n’umutekano, ndetse no mu bikorwa by’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba binyuze mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Ibitekerezo