Amamaza hano
Gisagara: Umusaza w’imyaka 64 yasanzwe mu nzu yapfuye
AmakuruRwanda

Gisagara: Umusaza w’imyaka 64 yasanzwe mu nzu yapfuye

Umusaza w’imyaka 64 wari utuye mu Murenge wa Ndora, mu Karere ka Gisagara, yasanzwe mu nzu yabagamo yapfuye. Abaturage bakeka ko yari amaze iminsi ine yitabye Imana, ariko icyateye urupfu rwe ntikiramenyekana.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 1 min3380
Dukurikire

Amakuru atangwa n’abaturage avuga ko nyakwigendera yari asanzwe aba wenyine kandi nta burwayi budasanzwe bari bamuziho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndora, Manirarora Eugène, yemeje iby’urupfu rw’uyu musaza, avuga ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rugiye gukora iperereza kugira ngo hamenyekane icyamwishe.

Amamaza hano

Yagize ati: “Ni byo koko yapfuye, yasanzwe mu nzu yari asanzwe abamo. Kugeza ubu ntituramenya icyamwishe. RIB igiye gutangira iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu rwe.”

Bamwe mu baturanyi bagaragaje impungenge z’uko umurambo we wari ugiye gushyingurwa utabanje gusuzumwa. Bavuga ko bifuza kumenya icyateye urupfu rwe, cyane ko nta burwayi budasanzwe bari bamuziho.

Umwe mu baturage utashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko batumva impamvu yo kwihutira gushyingura umurambo hatabanje gukorwa isuzuma.

Ku bijyanye n’icyemezo cyo gushyingura nyakwigendera, Manirarora yavuze ko umuryango we ari wo wari watanze uburenganzira bwo kumushyingura.

INDI NKURU WASOMA : Hubatswe ibikorwaremezo byatwaye asaga miliyari 7,4 Frw

Amakuru atangwa n’abaturage avuga ko gushyingura byaba byarahagaritswe nyuma y’impaka zavutse ku mpamvu y’urupfu rwe n’ubusabe bwo kubanza gusuzuma umurambo.

Kugeza ubu, icyateye urupfu rw’uyu musaza ntikiramenyekana. Hategerejwe ibyavuye mu iperereza rya RIB kugira ngo hamenyekane uko yitabye Imana.

RIBGisagara

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.

Gisagara: Umusaza w’imyaka 64 yasanzwe mu nzu yapfuye - Tugezo