
Hasobanuwe impamvu Chris Eazy atinjiye muri 1:55 AM
Umuhanzi Chris Eazy ntiyigeze yinjira muri 1:55 AM, inzu ireberera abahanzi ya Coach Gael, nyuma y’uko ibiganiro byari bigamije ko ayijyamo bitageze ku bwumvikane ku mpande zombi.
Junior Giti, uyobora Giti Business Group isanzwe ireberera Chris Eazy, yabwiye IGIHE ko ibiganiro byabayeho, ariko ibyo impande zombi zifuzaga gukorerana bitahuriranye.
Yavuze ko muri ibyo biganiro byahuje Giti Business Group, Coach Gael na Kenyy Mugarura, buri ruhande ryagaragaje umurongo rwifuzaga ko imikoranire yakurikiza, ariko ntibumvikana ku ngingo zimwe na zimwe.
Ati: “Ibiganiro byabayeho dusanga ibyo twe twifuza n’ibyo bo batanga ntabwo birimo birahura.”
Junior Giti yavuze ko nubwo ibiganiro bitatanze umusaruro icyo gihe, ku ruhande rwe nta kibazo bafite cyo kongera kubiganiraho, mu gihe impande zombi zabona uburyo bwo gukorana.
Amasezerano yagiye avugwa kuva mu 2024
Kuva mu ntangiriro za 2024, ku mbuga nkoranyambaga hakunze kugaragara amakuru avuga ko Chris Eazy ashobora kuva muri Giti Business Group akerekeza muri 1:55 AM.
Icyo gihe uyu muhanzi yari yarabihakanye, avuga ko atari mu migambi yo kuva aho yari asanzwe akorera.
INDI NKURU WASOMA : Kimenyi Yves yatangaje ko afite gahunda yo kongera gushaka umugore
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mu mpera za Mutarama 2024, yavuze ko yakwishimira kubona umuntu cyangwa ikigo kimwongerera ubushobozi, ariko ko atari agamije kuva muri Giti Business Group.

Ibitekerezo