Amamaza hano
Ibibazo by’izungura bibangamiye gahunda yo kwagura ubuhinzi bw’icyayi i Nyaruguru
AmakuruRwanda

Ibibazo by’izungura bibangamiye gahunda yo kwagura ubuhinzi bw’icyayi i Nyaruguru

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buravuga ko ibibazo by’ubutaka, cyane cyane iby’izungura n’amakimbirane mu miryango, bikomeje gutinza gahunda yo kwagura ubuhinzi bw’icyayi, nyamara aka karere gafite intego yo kongera cyane ubuso buhingwaho iki gihingwa.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 2 min10
Dukurikire

Icyayi ni kimwe mu bihingwa ngengabukungu by’ingenzi i Nyaruguru, aho gihingwa mu mirenge 11 muri 14 igize aka karere. Gusa hari ubutaka budakoreshwa kubera ko ba nyirabwo batarumvikana ku buryo bugomba kugabanywa cyangwa kubukoresha.

Ibi bigira ingaruka ku bahinzi bashaka gutangira guhinga icyayi, kuko abafatanyabikorwa babafasha kubona ingemwe, ifumbire n’inguzanyo batishyura ako kanya, ahubwo bakazishyura umusaruro umaze kuboneka, basaba icyangombwa cy’ubutaka kigaragaza nyirabwo.

Amamaza hano

Umushinga wa SCON (Services Company Outgrowers Nyaruguru), ukorana na Leta y’u Rwanda ndetse na The Wood Foundation, ni umwe mu bafasha abahinzi gutegura ubutaka no gutera icyayi. Gusa ubutaka buhuriweho n’abazungura benshi butaracibwamo imigabane yemewe n’amategeko bukomeje kuba imbogamizi.

Harerimana Evariste, ukuriye abahinzi b’icyayi bakorana na SCON, yavuze ko hari ubutaka bunini butarakoreshwa kubera amakimbirane y’imiryango cyangwa izungura ritarakemuka.

Yagize ati: “Hari imiryango ifite ubutaka bunini bahuriyeho, ariko kuko batigeze babugabana, buguma aho ntacyo bukoreshwa. Bituma umushinga wo gutera icyayi utaguka uko bikwiye.”

Munyakayanza Jean Marie Vianney wo mu Murenge wa Ruheru na we yavuze ko hari imiryango ibamo abantu batandukanye, bamwe batuye kure, bigatuma gufata umwanzuro ku butaka bigorana.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Dr Murwanashyaka Emmanuel, yavuze ko hari ubuso busaga hegitari 12,000 bugomba guhingwaho icyayi, ariko ibibazo by’ibyangombwa n’amakimbirane y’ubutaka bikaba mu bikoma mu nkokora iyi gahunda.

Yavuze ko inzego zose ziteguye gufasha abaturage gukemura ibibazo by’amakimbirane, ihererekanya n’izungura kugira ngo ubutaka butangire gukoreshwa neza.

INDI NKURU WASOMA : Saudi Arabia yafunze umuyoboro ukomeye wa peteroli nyuma y’igitero cya drones

Kugeza ubu, Nyaruguru ifite hegitari 9,300 zihinzeho icyayi, harimo izirenga 2,500 zatewe mu myaka ya vuba ku bufatanye na SCON. Uyu mushinga umaze gukorana n’abahinzi 3,200.

Akarere kandi gafite inganda enye z’icyayi zigemurirwa n’abahinzi barenga 6,000. Izi nganda n’imirimo ijyanye n’ubuhinzi bw’icyayi bitanga akazi ku bantu benshi, aho mu mwaka wa 2025/2026 iki gihingwa cyinjirije abaturage ba Nyaruguru asaga miliyari 13.5 Frw.

NyaruguruUbuhinzi bw'icyayiIzungura

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.