Amamaza hano
Impamvu nyirizina U Rwanda rwahagaritse inganda zakoraga inzoga zitujuje ubuziranenge
AmakuruRwanda

Impamvu nyirizina U Rwanda rwahagaritse inganda zakoraga inzoga zitujuje ubuziranenge

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yatangaje ko inganda zisaga 250 zakoraga inzoga zitujuje ubuziranenge zahagaritswe, mu gihe izindi zisaga 200 zari zitegereje guhabwa ibyangombwa byo gutangira gukora.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 1 min20
Dukurikire

Ibi yabigarutseho ku wa 15 Ukwakira, ubwo yagiranaga ibiganiro n’abagize Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki, ku ngamba zo kurengera ubuzima bw’abaturage no guhangana n’ibiyobyabwenge.

Mu kiganiro yagiranye na RBA, Dr. Nsanzimana yasobanuye ko guhagarika izi nganda biri mu ngamba zo gukumira ibicuruzwa bishobora gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.

Amamaza hano

Yagaragaje ko igenzura ritagarukira ku nzoga gusa, ahubwo ko ryageze no ku biribwa, hakaba hateganywa no gukaza igenzura ry’imiti ikoreshwa kwa muganga kugira ngo harebwe niba yujuje ubuziranenge.

Abagize iri huriro bashimye ingamba zo guhagarika inganda zikora inzoga zitujuje ubuziranenge, ariko bagaragaza impungenge z’uko byatinze, kandi zimwe muri izo nganda zari zarahawe ibyangombwa n’inzego za Leta.

Basabye ko imikoranire hagati y’inzego zitanga ibyangombwa n’izigenzura ubuziranenge irushaho kunozwa, kugira ngo ibicuruzwa bishobora kwangiza ubuzima bitajya ku isoko.

INDI NKURU WASOMA : Martinez yanenze ubuyobozi bwa Manchester United

Ibi biganiro byibanze ku gusuzuma ingamba zafashwe no kungurana ibitekerezo ku buryo bwo gukumira inzoga zitujuje ubuziranenge n’ibiyobyabwenge, hagamijwe kurushaho kurinda ubuzima bw’Abanyarwanda.

Inzoga z'inkoranoU RwandaDr Sabin Nsanzimana

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.