Amamaza hano
Impinduka mu rubanza Idrissa Ouedraogo yarezemo Ishimwe Vestine
AmakuruRwanda

Impinduka mu rubanza Idrissa Ouedraogo yarezemo Ishimwe Vestine

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwasubitse urubanza Idrissa Ouedraogo yarezemo Ishimwe Vestine, aho asaba ko hakorwa isuzuma rya ADN kugira ngo hamenyekane isano afitanye n’umwana, ndetse agahabwa uburenganzira bwo kumubona.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 1 min20
Dukurikire

Mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa 30 Nzeri 2026, Idrissa yitabye Urukiko ari kumwe n’abanyamategeko be, mu gihe Ishimwe Vestine yari ahagarariwe n’umunyamategeko.

Umunyamategeko wa Vestine yabwiye Urukiko ko atiteguye kuburana, kuko atabonye umwanya uhagije wo kwiga dosiye. Umucamanza yahise yemeza ko ahabwa umwanya wo kuyisoma, urubanza rwimurirwa ku wa 2 Ukwakira 2026.

Amamaza hano

Mu kirego cye, Idrissa avuga ko ari se w’umwana yabyaranye na Vestine, ariko ko kuva yavuka atigeze amubona, nubwo yakomeje gusaba ko amwerekwa.

Yasabye kandi ko hakorwa isuzuma rya ADN hagati ye n’uwo mwana, avuga ko hari impungenge ku isano bafitanye kandi ko ibisubizo by’iryo suzuma byamufasha kumenya neza inshingano afite nk’umubyeyi.

INDI NKURU WASOMA : Zuba Ray yizihije imyaka ibiri mu muziki

Idrissa yasabye ko ibi bibazo byabanza gukemurwa mbere y’uko urubanza rw’ubutane Vestine yamureze rutangira kuburanishwa mu mizi.

Vestine ni we wabanje kuregera Urukiko asaba ko batandukana burundu. Mu byo ashingiraho, yavuze ko yashatse gutandukana na Idrissa nyuma y’ibibazo avuga ko byavutse ubwo yamenyaga ko umugabo we yari asanzwe afite abandi bagore.

Idrissa OuedraogoIshimwe Vestine

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.