Amamaza hano
Inkongi yibasiye inyubako y’agakiriro ka Niboye
AmakuruRwanda

Inkongi yibasiye inyubako y’agakiriro ka Niboye

Inyubako ikorerwamo ibikorwa by’ububaji n’agakiriro mu Murenge wa Niboye, mu Karere ka Kicukiro, yafashwe n’inkongi y’umuriro ku mugoroba wo ku wa 2 Ugushyingo 2026.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 1 min60
Dukurikire

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, yavuze ko umuriro ushobora kuba waraturutse ku bikorwa byo gusudira byakorwaga muri iyo nyubako, ugatwika ibikoresho byari biyirimo.

Ati: “Iyi nzu ikoreramo Abashinwa, ikorerwamo ibikorwa by’ububaji. Amakuru dufite ni uko inkongi yatewe n’ibikorwa byo gusudira, umuriro ukaza ugatwika ibyari bihari.”

Amamaza hano

Polisi y’u Rwanda yahise itabara kugira ngo izimye umuriro, inabasha kuwugenzura utaragera ku zindi nyubako nyinshi.

Ntirenganya yatangaje ko iyo nyubako yari ifite ubwishingizi, ariko ntiyatangaje agaciro k’ibyangijwe n’inkongi cyangwa niba hari abantu bayikomerekeyemo.

INDI NKURU WASOMA : Perezida Kagame yitabiriye CHOGM 2026 muri Antigua and Barbuda

Yasabye abakora ibikorwa byo gusudira n’ibindi bishobora guteza inkongi kwitwararika, bakagira ibikoresho byo kuzimya umuriro hafi y’aho bakorera kugira ngo bashobore gutabara igihe bibaye ngombwa.

Yongeyeho ko Umujyi wa Kigali uteganya gushyiraho andi mabwiriza agamije gukumira inkongi no gukangurira abantu kurushaho kwita ku mutekano w’inyubako.

Iyi nkongi ibaye nyuma y’uko Umujyi wa Kigali uherutse gufunga inyubako eshanu z’ubucuruzi mu rwego rwo gukumira inkongi no guteza imbere umutekano w’abazikoreramo n’abazigana.

Inkongiagakiriro ka Niboye

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.