
Perezida Kagame yitabiriye CHOGM 2026 muri Antigua and Barbuda
Perezida Paul Kagame ari mu Mujyi wa St. John’s muri Antigua and Barbuda, aho yitabiriye inama ya 28 ihuza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth), CHOGM 2026.
Iyi nama yatangiye ku wa 1 Ugushyingo ikazageza ku wa 4 Ugushyingo 2026, ihuriyemo abayobozi baturutse mu bihugu 30. Ifite insanganyamatsiko igira iti “Kwihutisha ubufatanye n’ishoramari bigamije kubaka Commonwealth iteye imbere.”
Mu byitezweho kwibandwaho harimo gushaka uburyo ibihugu bigize uyu muryango byongera ubucuruzi hagati yabyo, bikurura ishoramari kandi bigafatanya mu bikorwa biteza imbere ubukungu bw’abaturage babyo.
INDI NKURU WASOMA : Bwiza yavuze ku mubano we na Abdul wavuzweho kumwambika impeta
Perezida Kagame azitabira ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru azahuriramo na Minisitiri w’Intebe wa Jamaica, Andrew Holness, na Minisitiri w’Intebe wungirije wa Samoa, Mulipola Anarosa Ale Molioʻo. Bazaganira ku buryo Commonwealth yakoresha neza ubushobozi n’amahirwe ifite mu guteza imbere ibihugu biyigize.
Iyi nama kandi yitabiriwe n’Umwami Charles III w’u Bwongereza n’Umwamikazi Camilla, Minisitiri w’Intebe wa Antigua and Barbuda, Gaston Browne, n’Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Shirley Ayorkor Botchwey, hamwe n’abandi bayobozi, abikorera n’abahagarariye imiryango itari iya Leta.
Uretse ibiganiro by’inama, Kagame azitabira umuhango wo kuyifungura ku mugaragaro n’akarasisi k’icyubahiro kagamije kwizihiza imyaka 45 Antigua and Barbuda imaze ibonye ubwigenge.
U Rwanda rwinjiye muri uyu muryango mu 2009, ruwakira iyi nama mu 2022 i Kigali. Perezida Kagame yanayoboye Commonwealth kuva muri uwo mwaka kugeza mu Ukwakira 2024.

Ibitekerezo