Amamaza hano
Kaminuza y’u Rwanda igiye kubaka hoteli idasanzwe i Huye
AmakuruRwanda

Kaminuza y’u Rwanda igiye kubaka hoteli idasanzwe i Huye

Kaminuza y’u Rwanda (UR) yatangaje ko igiye kubaka hoteli mu Mujyi wa Huye, izaba ifite ibice bitatu bitanga serivisi zo ku rwego rw’inyenyeri eshatu, enye n’eshanu, hagamijwe kongera amacumbi y’abagana uyu mujyi.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 1 min20
Dukurikire

Uyu mushinga watangajwe na Perezida wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Kayihura Muganga Didas, mu nama y’ishoramari ya Huye Investment Forum yabaye ku wa 30 Nzeri 2026, ihuza abashoramari n’abahagarariye inzego za Leta.

Prof. Muganga yavuze ko hoteli izubakwa ku butaka kaminuza ifite i Taba, mu Mujyi wa Huye, ku bufatanye n’ibigo byayo UR Holding na UR Engineering. Yavuze ko nirangira, hazashakwa abashoramari bafite ubunararibonye mu micungire y’amahoteli kugira ngo bayikoreshe.

Amamaza hano

Yasobanuye ko uyu mushinga uzafasha abashakashatsi, abarimu b’abanyamahanga n’abandi bashyitsi ba kaminuza kubona amacumbi, kuko hari igihe bayagana bakabura ayo bifuza.

Hoteli iteganyijwe izaba ifite ibyumba birenga 150, ndetse hakazubakwa n’amacumbi yo mu bwoko bwa apartments azafasha abifuza kumara igihe kirekire i Huye.

INDI NKURU WASOMA : Dangote agiye kubaka uruganda rutunganya peteroli

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yashimye uyu mushinga, avuga ko uzongera ubushobozi bw’Umujyi wa Huye mu kwakira abashyitsi n’inama. Yagaragaje ko ushobora gufasha umujyi kwakira inama z’abantu bagera kuri 500.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afurika, yavuze ko ari ngombwa guhindura amahirwe y’ishoramari imishinga ifatika no gufasha abashoramari basanzwe kwagura ibikorwa byabo.

Huye Investment Forum yitabiriwe n’abantu basaga 500, hanagaragazwa amahirwe ari mu buhinzi bwa kawa n’avoka, uburezi n’ubukerarugendo bushingiye ku muco.

HuyeKaminuza y'u RwandaHoteli

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.