Amamaza hano
Kenya : Dangote agiye kubaka uruganda rutunganya peteroli
AmakuruAfurika

Kenya : Dangote agiye kubaka uruganda rutunganya peteroli

Umuherwe ukomoka muri Nigeria, Aliko Dangote, agiye gutangiza umushinga wo kubaka uruganda rutunganya peteroli muri Kenya, uzatwara miliyari 16 z’amadolari ya Amerika, nubwo bamwe mu baturage bo mu gace ruzubakwamo bakomeje gusaba ingurane iboneye ku butaka bwabo.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 2 min40
Dukurikire

Uru ruganda ruzubakwa i Lamu, mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Kenya, ku bufatanye na Guverinoma iyobowe na Perezida William Ruto. Biteganyijwe ko imirimo yo kubaka izatangira ku wa 1 Ugushyingo 2026, rukazaba rufite ubushobozi bwo gutunganya utugunguru twa peteroli 700,000 ku munsi, rukaba umushinga munini w’inganda mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Mu kiganiro yagiranye na BBC, Dangote yavuze ko imyigaragambyo y’abaturage isaba ingurane yiyongereye itazabuza umushinga gukomeza, kandi ko yizeye ko uzaba wuzuye mu 2030.

Amamaza hano

Yagize ati: “Abantu barigaragambya kubera iki? Mwigeze mubona abantu bigaragambiriza iterambere ryabo ubwabo?”

Dangote yavuze ko uruganda ruzatanga akazi ku bantu 60,000 mu gihe cyo kurwubaka no mu bikorwa bizakurikiraho, inyungu zikagera no ku bandi bazakora ibikorwa by’ubucuruzi n’inganda bizakurura muri ako karere.

Uretse gutunganya peteroli, uyu mushinga uzaba urimo n’uruganda rw’amashanyarazi ruzatanga megawati 1,000, rugamije gufasha ibikorwa by’uruganda n’izindi nganda zizashinga imizi i Lamu.

Bamwe mu banenga uyu mushinga bibaza impamvu uruganda rwubakwa muri Kenya, itacukura peteroli ku rugero rw’ibihugu nka Uganda na Tanzania. Minisitiri w’Ingufu na Peteroli muri Kenya, Opiyo Wandayi, yavuze ko peteroli izajya itumizwa ku isoko mpuzamahanga, bityo ko igihugu kitagomba kuba icukura peteroli kugira ngo kiyitunganye.

INDI NKURU WASOMA : FIFA yashinje UEFA gukoresha ubukangurambaga bw’amakuru ayobya

Dangote na we yatanze urugero rwa Singapore, avuga ko nubwo idacukura peteroli, ifite inganda nyinshi ziyitunganya.

Lamu izaba ari yo shoramari rinini rya Dangote hanze ya Nigeria.

KenyaDangote

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.