Amamaza hano
Kamonyi: Ukekwaho ubujura yapfuye aguye ku gipangu
AmakuruRwanda

Kamonyi: Ukekwaho ubujura yapfuye aguye ku gipangu

Umusore witwa Biziyaremye, w’imyaka 19, yapfuye aguye ku gipangu cy’urugo rwo mu Murenge wa Ngamba, mu Karere ka Kamonyi, aho bikekwa ko yari yagiye kwiba ari kumwe n’abandi.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 1 min250
Dukurikire

Ibi byabaye mu gitondo cyo ku wa 26 Ukwakira 2026, ahagana saa kumi n’imwe, mu Mudugudu wa Musenyi, Akagari ka Kabuga.

Amakuru y’ibanze agaragaza ko Biziyaremye n’abo bari kumwe bakekwaho kuba baragiye gushaka amafaranga y’umuturage wari uherutse kugurisha inka.

Amamaza hano

Bikekwa ko bagerageje kumena urugi kugira ngo binjire mu nzu, ariko nyir’urugo arabumva, bituma batangira guhunga. Mu gihe cyo guhunga, Biziyaremye yagerageje kurira igipangu, aragwa akubita umutwe hasi, ahita apfa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngamba, Mudahemuka Jean Damascène, yavuze ko inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano zahise zijya ahabereye ibyago zikimara kubimenya.

Yagize ati: “Ni byo, tumaze kumenya amakuru, inzego z’umutekano zatangiye iperereza.”

INDI NKURU WASOMA : Abarimu bisuzumye nyuma y’imitsindishirize itari myiza

Biziyaremye yari asanzwe atuye mu Mudugudu wa Fukwe, Akagari ka Kabuga, mu Murenge wa Ngamba. Bamwe mu bari bamuzi bavuga ko yari yaragiye akekwaho ibikorwa by’ubujura mu bihe bitandukanye.

Icyakora, amakuru arambuye ku byabaye n’uruhare rw’abandi bakekwaho kuba bari kumwe na we ntarashyirwa ahagaragara, mu gihe iperereza rikomeje.

KamonyiUmusore

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.